Rubavu: Akajagari mu bucuruzi gatuma amasoko yubakwa atitabirwa

Abaturage bo mu karere ka Rubavu baturiye amasoko yubatswe ariko adakorerwamo bavuga ko impamvu ituma aya masoko adakorerwamo ari imisoro kandi n’abayacururizamo batabona abaguzi kubera akajagari k’abandi bantu bacururiza mu nzira n’ahandi hatemewe.

Isoko rya Kabumba, Cyanzarwe, Rugerero, Rubavu na Kanzenze hari amasoko yubatswe ariko abaturage ntibitabira kuyakoreramo bakavuga ko imisoro y’akarere batayibona kuko batabona abaguzi.

Abaguzi bo bavuga ko badacyenera kujya mu masoko mu gihe ibyo bashaka babisanga hafi yabo kandi ku giciro cyiza kurusha icyo mu isoko nubwo bitera igihombo akarere kubaka amasoko ariko ntigashobore kwinjiza imisoro.

Ubu bucuruzi bwo hanze y’amasoko ariko ubuyobozi bw’akarere bukomeje kubwamagana busaba abaturage gukorera mu masoko aho baba barindiwe umutekano.

Abacururiza mu masoko babura abaguzi kuko abenshi basangisha abaturage ibicuruzwa mu ngo.
Abacururiza mu masoko babura abaguzi kuko abenshi basangisha abaturage ibicuruzwa mu ngo.

Nsengiyumva Buntu Ezechiel, umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko kutitabira kurema ayo masoko biterwa ahanini n’imyumvire ikiri hasi hamwe n’abahunga imisoro ya Leta.

Mu karere ka Rubavu abaturage ntibitabira amasoko kubera ingeso yo gucururiza mu ngo aho bamwe mu baturage bagenda bazenguruka mu ngo n’ibicuruzwa abashaka bakagura batavuye mu ngo bigatuma abajya mu masoko batabona abaguzi.

Mu mujyi wa Gisenyi ku gihe cy’amasaha y’umugoroba nibwo ubucuruzi bw’imyenda n’inkweto bishyirwa ku muhanda naho ku manywa abacuruza ibiribwa bakazenguruka, ibi bikorwa byo gucururiza mu ngo kandi Abanyarwanda bakunze kubikora no mu mujyi wa Goma mu gihe Abanyecongo badashobora kubikora mu Rwanda bigatera amakimbirane.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka