Nyanza: Abakozi 11 barashinja rwiyemezamirimo kubambura

Abakozi 11 bakoraga isuku mu kigo cy’imyuga cya Kavumu kiri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza barashinja rwiyemezamirimo witwa Agaba Sylvan kuba yarabambuye amafaranga y’ukwezi kwa karindwi mu mwaka ushize wa 2013.

Aba bakozi barimo abagabo 5 n’abagore 6 bavuga ko uyu rwiyemezamirimo rimwe na rimwe bamuhamagara kuri telefoni ye igendanwa bakitabwa n’undi muntu akabasubiza ko nyirayo yagiye kwivuriza mu Buhinde ngo ariko hashira akanya gato bakabona aragenda mu muhanda n’imodoka ye.

Ngo iyo ashoboye kubitaba nabwo ababwira ko ikigo cy’imyuga cya Kavumu kitarabasha kumwishyura amafaranga y’isuku yakoreye muri icyo kigo. Aba bakozi bavuga ko iby’izi mvugo zitandukanye z’uyu rwiyemezamirimo bakoreye bamaze kuzirambwirwa ngo kuko basanga atababwiza ukuri.

Mukakarinda Fatuma bagenzi be bafata nk’ubahagarariye muri iki kibazo avuga ko buri mukozi yahembwaga amafaranga ibihumbi 25 ku kwezi ariko nta n’umwe muri bo wahembewe ukwezi kwa Karindwi umwaka ushize wa 2013.

Mu gahinda kenshi cyane yagize ati: “Nta kintu kibabaza nko gukorera umuntu wiyushye akuya ariko ntaguhe amafaranga yawe wakoreye birababaza ukumva ubuze aho ukwirwa”.

Bamwe mu bakozi bavuga ko bambuwe na rwiyemezamirimo bakoreraga mu kigo cy'imyuga cya Kavumu.
Bamwe mu bakozi bavuga ko bambuwe na rwiyemezamirimo bakoreraga mu kigo cy’imyuga cya Kavumu.

Undi nawe witwa Ntirenganya Jean Pierre bakunze kwita Usher nawe yunze mu rya mugenzi we avuga ko ingaruka zo kuba barakoreye uwo rwiyemezamirimo ariko bakamburwa zatangiye kubageraho.

Ati: “Muri kuriya kwezi kwa karindwi umwaka wa 2013 twagiye twikopesha mu mabutiki yaho dutuye ariko ukwezi kwararangiye tubura ubwishyu ubu aho tunyuze hose batwita abatekamutwe mbese byatwiciye n’izindi gahunda twari twifitiye”.

Izabayo Narcisse umuyobozi w’agateganyo mu kigo cy’imyuga cya Kavumu avuga ko ikibazo cy’aba bakozi bakigejejweho kandi ngo hari icyizere ko bazishyurwa kuko hari irindi soko Agaba Sylvan afite ryo kubaha ibikoresho ngo rero niho ubwishyu bwabo buzaturuka.

Avugana na Kigali Today uyu muyobozi yakomeje atangaza ko nibajya guhemba uwo rwiyemezamirimo bazabwira abo bakozi bakaza kumwishyuza gusa ngo kuba barambuwe ikigo cyo nta ruhare cyabigizemo.

Tuvugana na Agaba Sylvan tariki 24/01/2014 yatangaje ko amafaranga yabo yayaboherereje. Agira ati: “Ubu tuvugana umuntu namwohereje ngo ayabashyire rero sinzi impamvu bahisemo kujya mu itangazamakuru kandi ikibazo cyabo kitarigeze kinanirana” .

Uyu rwiyemezamirimo yakomeje atangaza ko ikibazo abo bakozi bafite ari icy’imyumvire yabo ikiri hasi ngo kuko nta na rimwe bigeze bamuhamagara cyangwa ngo bamutumeho umuntu ngo yange kubaha amafaranga yabo bakoreye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu munyamakuru nawe wanditse iyi nkuru nta kigenda cye.None se ko uvuga ko rwiyemezamirimo yakubwiye ko amafaranga yayohereje hari follow up wakoze ngo umenye ko amafaranga bayabonye mbere yo gusohora iyi nkuru? Ubu dushobora kuba tuyisoma baramaze kuyabona .Aha watanze inkuru y’igice kabisa gerageza kuba professional.

sunzu yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka