Nyanza: Abakobwa babyariye iwabo bibumbiye hamwe bihangira imirimo

Abakobwa basaga 60 bavuga ko babyariye iwabo bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza nyuma y’uko ngo bashutswe n’abahungu bakabatera inda kandi ntibanabagire abagore mu buryo buzwi, bihangiye imirimo kugira ngo babone ikintu cyabafasha kwifasha badateze amaboko abo babyaranye.

Muri Club yiswe “The Bright Way” bibumbiyemo, iyo ubasuye usanga ku wa kabiri no ku wa gatanu wa buri cyumweru bakora amasabune bagatera amabara mu myenda ndetse ubu batangiye no kwiga uko bakora amavuta asigwa mu misatsi y’abagore azwi ku izina rya Champoon.

Bamwe mu bakobwa bavuga ko babyariye iwabo nyuma bagahitamo kwihangira umurimo bibumbiye hamwe.
Bamwe mu bakobwa bavuga ko babyariye iwabo nyuma bagahitamo kwihangira umurimo bibumbiye hamwe.

Nk’uko ubwabo babitangamo ubuhamya ngo mbere nta kintu babaga bahugiyeho usibye guhora batakambira ababateye inda nabwo abenshi bakabima amatwi ntubagire icyo babafasha mu burezi bw’abo bana babyaranye.

Ubu buzima bubabaje bavuga ko babubayemo igihe kinini ndese abenshi bikabaviramo guta ishuli ngo nicyo cyatumye bashaka uko bibumbira hamwe babifashijwemo n’uwitwa Benegusenga Aimé Noel, bavuga ko ariwe wabagiriye inama yo gukorera hamwe nk’abantu bafite ibibazo by’ingutu byari bibakomereye.

Bakimara guhitamo gukora amasabune n’ibindi mu rwego rwo gushakisha icyatuma batandagara kimwe nabo babyaye ubu baravuga ko batangiye kwigirira icyizere cyiza cy’ejo hazaza, nyuma yo kubona ko ibyo bakora bizakundwa nibigera ku isoko ry’abaguzi.

Ubu bushake n’umuhati wabo wo gushaka gukorera hamwe watumye nyuma y’amezi make babona umuterankunga witwa Action Aid International ubatera inkunga ingana n’ibihumbi Magana icyenda y’u Rwanda yo kugura ibikoresho biciriritse byo kwifashishwa muri icyo gikorwa cyo kwihangira imirimo batangiye.

Nk’uko aba bakobwa babyariye iwabo bakomeza babitangaza ngo ibyo bakora kugeza n’ubu ntibirajya ku isoko kubera ko bitarapimwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuziranenge.
Mu Ntangiriro z’ukwezi kwa 10/2014 nibwo biyemeje kuzajya gukoresha ubugenzuzi bw’ibikorwa byabo bifashishije impuguke ituruka mu gihugu cya Uganda ari nayo ibigisha uko bakora ibyo bikorwa byabo byose.

Uwizera Jeanne umwe mu bakobwa bibumbiye muri iyi Club igizwe ahanini n’abakobwa babyariye iwabo avuga ko mu guhe gito gishize ayigezemo asanga izazana impinduka mu buzima bwe bwa buri munsi bugatandukana n’ubwo yarimo atarisungana na bagenzi be.

Benegusenga Aime Noel perezida w’iyi Club avuga ko n’ubwo ubushobozi bw’abayigize bukuri buto cyane ngo bafite gahunda yo kuzayihindura koperative kugira ngo yagure ibikorwa byayo ndetse inamenyekane mu buyobozi ngo nk’uko abanyamuryango bayo babyiyemeje.

Usibye kuba iyi club ikora iyi miromo yo gukora amasabune n’ibindi banavuga ko bagaragara mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya no gukumira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’izindi gahunda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

#logged for the steps toward to the hope for brighter future
#when you stick to the world,you will comeback with the testmony.........................
#tsindira abandi

URUBYIRUKO NIBA KOKO TURI IMBARAGA Z"IGIHUGU NYABYO,NIMUZE MUDUFASHE NKA THE BIRIHT WAY CLUB DUFATANTE DUHINDURE DUTERE IMBERE!!!!!!!!!!!!!!!!
TUARASHOBOYE KUKO UMWERA UVUYE IBUKURU UKWIRA UKWIRA HOSEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE,!NIMUZE TUZAHURE ABANA BABAKOBWA BYARIYE IWABO BAKAVUTSWA UBUSUGI NYUMA YIBYABAGWIRIRIYE.EREGA NIBO BARERERA URWANDA RW’EHJO!NIMUZE TUBASUBIZE AGACIRO BAHORANYE TUBATERE ITEKA BATEKANE
N.B:MBIVUZE MU IZINA RYA THE BRIGHT WAY CLUB,MUKEENEYE KWIFATANYA NATWE NIKARIBU

emmy kilolo benegusenga noel yanditse ku itariki ya: 14-09-2014  →  Musubize

THE BROGHT WAY CLUB Oyeh!
Ntakuntu the bright way club itatera imbere kandi ifite ubuyobozi bwiza, abanyamuryango bayikunda ndetse nubwisanzure bwitangaza makuru bukora neza! Iyo umwana akweretse ubushake umwereka inzira, The bright way club yo yagaragaje ubushake inagaragaza icyerekezo cyaho ishaka kugera! Ahasigaye ni aha leta nabandi babishinzwe guteza urubyiruko imbere mukubafasha muburyo bw’amafaranga ndetse no munama kuko ibitekerezo byo wagirango barabivukanye!

Turabashyigikiye kandi uyu mushinga wo gukora shampoo ntiwajyerwaho vuba hatabayeho gufashwa na organizations nka action aid, nizindi! Nasoza mvuga nti, ishimwe kuri Action Aid, na Kigalitoday.com mu kwagura ubutumwa bwa the bright way. Leta y’u Rwanda yatureze neza itwigisha gutekereza neza, ariko noneho dukeneye amaboko ya rubanda kudufata mumugongo tukagera aho twiyemeje kugere, kandi bizungukira buri wese!

Dusige isi isa neza kurusha uko twayisanze!

Gaston Seneza yanditse ku itariki ya: 14-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka