Nyamasheke: Imirimo yo kubaka isoko rya kijyambere rya Rwesero yatangiye

Imirimo yo kubaka isoko rya kijyambere rya Rwesero riri mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke imaze gutangira, bikaba biteganywa ko uyu mwaka uzarangira isoko ryimutse kandi ngo bikazagira impinduka nziza mu bucuruzi bwo mu karere ka Nyamasheke, by’umwihariko abahacururizaga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, avuga ko isoko rya Rwesero ryari risanzwe riri ahantu h’akajagari kandi hahanamye, bityo ngo kuhubaka isoko rifatika bikaba bitashobokaga.

Iyi ngo ni yo mpamvu yatumye akarere gatekereza ko mu mihigo y’uyu mwaka wa 2013-2014, iryo soko ryakwimukira ahantu habereye kandi ngo imirimo yo kuhageza ibikorwa remezo izarangirana n’uku kwezi kwa Gashyantare, bityo hagakurikiraho gukata ibibanza by’amabutike ndetse n’ahazubakwa isoko nyirizina.

Igishushanyo mbonera cy'isoko rya kijyambere rya Rwesero ryatangirijwe imirimo mu karere ka Nyamasheke.
Igishushanyo mbonera cy’isoko rya kijyambere rya Rwesero ryatangirijwe imirimo mu karere ka Nyamasheke.

Biteganywa ko mu kwezi kwa Gicurasi 2014, Centre y’ubucuruzi ya Rwesero izaba yimukiye aha hantu hashya hatangiye gusizwa ikibanza kuko ngo ni ho haberanye n’igihe kigezweho.

Akarere ka Nyamasheke kagaragaza ko iri soko ryubatse ahantu heza kuri kaburimbo kandi hafi y’ikiyaga cya Kivu rizongera imbaraga mu bacuruzi kuko muri aka karere haza Abanyekongo baza kuhahahira ari benshi, bityo ngo umusaruro w’abaturage ukaba uzabona aho uzajya ugurishirizwa hari ibikorwa remezo bifatika.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke busaba abaturage kumva ko kwimura iri soko biri mu nyungu zabo bityo bukabasaba kutazinangira kurikoreramo nk’uko bijya bigaragara ko iyo isoko ryimutse, usanga abaturage batsimbarara ntibarireme nk’uko byari bisanzwe ku isoko ryabo rya gakondo.

Iri soko rizaba riri ku muhanda wa kaburimbo Nyamasheke-Karongi.
Iri soko rizaba riri ku muhanda wa kaburimbo Nyamasheke-Karongi.

Kuva aho isoko rya Rwesero ryari risanzwe kugera aho ryimukiye harimo nka metero 500 ku muhanda wa kaburimbo uhanyura hombi.

Abaturage basanzwe bacururiza mu isoko rya Rwesero baganiriye na Kigali Today bavuga ko iri soko rije ari igisubizo kuri bo ngo kuko aho bacururizaga hagaragara akajagari ndetse hatubakiye, bityo ngo bigatera ingorane cyane mu gihe cy’imvura kuko ngo uretse ko imvura inyagira ibicuruzwa byabo, ahantu ryari riri haracuramye ku buryo usanga mu gihe cy’imvura amazi amanuka abatembaho.

Aho isoko ryari risanzwe na ryo ubwaryo ntirijyanye n'igihe.
Aho isoko ryari risanzwe na ryo ubwaryo ntirijyanye n’igihe.

Biteganywa ko mu kwezi kwa Gicurasi, amazu y’abacuruzi azaba yamaze kubakwa ndetse isoko rigatangira gukorerwamo mu buryo busanzwe, naho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2014-2015 hakazabaho kuzamura inyubako nyirizina y’isoko rya kijyambere rya Rwesero. Iri soko rikazaba rifite ibibanza bicururizwaho bisaga 140.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka