Nyamasheke: Abashoferi barasaba igabanuka ry’imisoro ngo bakore bunguka

Bamwe mu bashoferi batwara imodoka za minibus zizwi ku izina rya twegerane, bavuga ko hatagize igikorwa ngo hagire ikigabanuka ku misoro bavuga ko ari myinshi bashobora kuva mu muhanda bagasubira ku isuka kuko ntacyo bacyunguka.

Umushoferi witwa Hitimana Alfred avuga ko hari imisoro myinshi basabwa gutanga kandi iyo misoro ikaba itareba uko ayinjira aza bityo akabona ko bakorera mu gihombo, akifuza ko Leta yadohora ikagira imwe mu misoro ireka kugira ngo badasubira ku isuka.

Agira ati “tugira umusoro ku nyungu, tukagira ipatante, hakaza ubwishingizi nabwo buhenda, tukagira ay’uruhushya (autorisation), umusogongero n’andi dutanga muri gare n’ayandi, ayo yose ntabwo wayatanga ngo uze kugira icyo usagura cyane ko ari hejuru cyane”.

Uyu mushoferi avuga ko uwinjije amafaranga menshi ku munsi nibura yinjiza hagati y’ibihumbi 10 na 20 wakuraho umusoro wa buri munsi muri gare kandi azishyura n’ibindi byose ugasanga ntacyo akuramo, avuga ko nk’ipatante yavuye ku mafaranga ibihumbi 20 kuri ubu ikaba igeze ku bihumbi 40, umusogongero ukaba waravuye ku bihumbi 5 ukaba ugeze ku bihumbi 20 , ubwishingizi bukaba bukabakaba ibihumbi 300 ku mwaka n’ibindi.

Undi mushoferi witwa Niyobuhungiro Anicet nawe avuga ko kuba imodoka nto zitwara abagenzi zizwi nka twegerane zarabaye nyinshi mu cyaro byatumye zita agaciro kandi imisoro itagabanuka ahubwo yiyongera bituma ntacyo bacyura bityo n’abagenzi bakaba bake.

Ngo mbere y’uko imodoka nto nyinshi zicibwa mu mujyi wa Kigali, wasangaga abakorera mu cyaro bafite isoko ridasamaje ariko nibura rigatuma hari icyo bacyura.

Yagize ati “amafaranga yo kurya mu minsi mike turayabura, amaherezo bamwe basubire guhinga cyangwa se basabirize ku muhanda”.

Umwakirizi w’imisoro mu karere ka Nyamasheke, Havugimana Vincent avuga ko imisoro itigeze izamurwa ko ahubwo habayeho guhuza ipatante kugirango ibe imwe mu gihugu cyose kuko wasanganga buri karere ariko kagena amafaranga y’ipatante (ni umusoro ukwemera gukora nk’umucuruzi).

Yagize ati “mbere byari akajagari ugasanga imodoka ikorera hose, rimwe na rimwe ikifuza gusoreshwa aho itanga make, biba ngombwa ko Leta ishyiraho igiciro kuri buri muturage wese ufite impamvu yo gutanga ipatante, kuri ubu ni ibihumbi 40.”

Umwe mu bakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, avuga ko imisoro ku modoka za twegerane itigeze izamuka ko ahubwo isigaye itangwa mu gihembwe, ikaba ibihumbi 54, aho kuba 18 buri kwezi, kandi ko ari imisoro igenwa n’itegeko ku buryo nta muntu wayihindura ayizamura uko yishakiye.

Uyu mukozi avuga ko abasaba kugabanura imisoro bashobora kuba badasobanukiwe n’uko imisoro itangwa bashobora kwibwira ko iri hejuru akaba asaba Abanyarwanda kwibuka ko imisoro ibagarukira ku buryo butandukanye bityo akaba ari ishema ku mwenegihugu kuba atanga imisoro.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka