Nyamasheke: Abaroba mu kiyaga cya kivu bagiye guhagarika kuroba amezi abiri

Abarobyi bakorera akazi kabo mu kiyaga cya Kivu basabwe guhagarara kuroba mu gihe kingana n’amezi abiri mu rwego rwo gushaka umusaruro mwinshi, no gufasha amafi n’isambaza kurushaho kororoka.

Ibi bibaye mu gihe byari bimenyerewe ko abaroba isambaza n’amafi muri iki kiyaga bahagarika kuroba mu gihe hariho ukwezi mu ijoro, kubera ko iyo barobye ukwezi guhari isambaza zihisha ntiziboneke.

Abakorera umwuga w'uburobyi mu kiyaga cya Kivu bagiye kuba bahagaritse mu gihe cy'amezi abiri kugira ngo amafi yongeye yisuganye.
Abakorera umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu bagiye kuba bahagaritse mu gihe cy’amezi abiri kugira ngo amafi yongeye yisuganye.

Umuyobozi mukuru w’abarobyi mu karere ka Nyamasheke Bazirake Eraste atangaza ko basanze byaba byiza kuba baretse kuroba mu gihe kingana n’amezi abiri, kugira ngo bareke isambaza n’amafi bikure neza kuko babonaga ko izirimo atari nyinshi cyane.

Avuga ko kutazikubaganya bikazatuma zisuganya zibyare cyane ku buryo mu mezi abiri bazatangira kuroba isambaza zikuze neza kandi nyinshi.

Abisobanura agira ati “Ku bw’ubwumvikane n’ubuyobozi bushinzwe iby’uburobyi, twafatiye hamwe icyemezo cyo kuba turetse kuroba guhera ku itariki ya 6 Nzeri 2014, tukazamara amezi abiri , nyuma y’ayo mezi turizera ko tuzaba dufite isambaza nziza n’amafi meza akuze kandi menshi.”

Bazirake avuga ko bafite impungenge ko ingamba bamaze gufata abo basangiye ikiyaga cya Kivu b’abaturanyi batuye mu gihugu cya repuburika iharanira demukarasi ya kongo batazazubahiriza, bo bazagumya kuroba ku ruhande rwabo, agasaba ko abayobozi bagirana ibiganiro nabo, ku nyungu za rusange bakaba bahagaritse kuroba.

Bazirake avuga ko n’ubwo batahagarika kuroba ntacyo byahungabanya cyane kuko isambaza zo mu Rwanda arizo nyinshi kandi zikaba zibungabunzwe neza.

Umuyobozi mukuru w’abarobyi ba Nyamasheke, Bazirake Eraste, asaba abaturage bose kwihangana mu gihe isambaza zizaba zitaboneka muri iki gihe kuko ari icyemezo kigamije kuzabaha umusaruro mwiza kandi udahenze mu minsi iri imbere.

Isambaza n’amafi ni kimwe mu biryo byibanze bitunga abaturiye ikiyaga cya kivu ndetse bikaba bitunze abaroba muri icyo kiyaga batari bacye.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka