Nyamasheke: Abacuruzi bo muri FPR barasabwa kurangwa n’umuco wo kuzigama

Mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango FPR Inkotanyi agamije gukangurira Intore z’abacuruzi bo mu karere ka Nyamasheke ku ruhare rwabo mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, abacuruzi bakanguriwe kugira umuco wo kuzigama.

Ubu butumwa bwatanzwe na Depite Kankera Marie Josée, ubwo kuri iki Cyumweru tariki ya 24/11/2013 yari mu karere ka Nyamasheke, aho yasobanuye ko nta washora imari atarizigamiye.

Intego y’aya mahugurwa ngo ni ukongerera ubumenyi abacuruzi n’abikorera b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku cyerekezo cy’ubukungu bw’u Rwanda ari na cyo cyerecyezo cya FPR Inkotanyi nk’Ishyaka riri ku butegetsi, bityo hagasabwa uruhare rw’intore z’abacuruzi kugira ngo zizamure ubukungu bw’u Rwanda.

Depite Kankera Marie Josee yasabye abacuruzi b'i Nyamasheke kurangwa n'umuco wo kuzigama kugira ngo babashe gukora ishoramari rifatika.
Depite Kankera Marie Josee yasabye abacuruzi b’i Nyamasheke kurangwa n’umuco wo kuzigama kugira ngo babashe gukora ishoramari rifatika.

Ibi biganiro byasabaga abacuruzi kongera imbaraga mu bucuruzi bwabo kandi bagatekereza mu buryo bwagutse kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda burusheho gutera imbere.

Depite Kankera Marie Josée yagaragaje ko inkingi ikomeye yo gutera imbere ari ishoramari ariko kandi akagaragaza ko nta shoramari rishoboka iyo hatabayeho kuzigama, bityo ashishikariza abacuruzi bo muri Nyamasheke kurangwa n’umuco wo kuzigama kugira ngo babashe gutera imbere koko.

Ashimangira iyi ngingo, Depite Kankera yagaragaje ko iyo umuntu azigamye ari bwo abasha no kwaka inguzanyo akayihabwa yunganira ayo yazigamye kandi akabasha no kuyishyura neza kuko aba yaritoje kuzigama hakiri kare.

Abacuruzi n'abikorera b'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye amahugurwa ku cyerekezo cy'ubukungu bw'u Rwanda.
Abacuruzi n’abikorera b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye amahugurwa ku cyerekezo cy’ubukungu bw’u Rwanda.

Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Nyamasheke, Musabyimana Innocent watanze ikiganiro ku cyerekezo cy’ubukungu bw’u Rwanda, yasabye aba bacuruzi gutekereza cyane kugira ngo babashe guteza imbere ubucuruzi bwabo kandi by’umwihariko bagatekereza imishinga yagutse mu rwego rwo guteza imbere ishoramari ryabo.

Musabyimana yasobanuriye abacuruzi b’i Nyamasheke ko bakwiriye gukanguka bakareba amahirwe bafite bakayabyaza umusaruro kandi abereka ko abantu bose bakwiriye guhaguruka bagashora imari mu bikorwa bitandukanye kugira ngo ishoramari ryihute.

Aha yagaragaje ko hari byinshi Leta ishoramo imari nk’imihanda, inyubako ndetse n’amashanyarazi kugira ngo ishoramari ryihute ariko na none bigasaba ko abacuruzi n’abashoramari muri rusange bakwiriye guhindura imitekerereze n’imikorere maze bagahanga imishinga iha akazi abaturage benshi bakabasha kuva mu bukene.

Perezida w'Inama Njyanama y'akarere ka Nyamasheke, Musabyimana Innocent ubwo yatangaga ikiganiro ku bacuruzi n'abikorera b'i Nyamasheke.
Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Nyamasheke, Musabyimana Innocent ubwo yatangaga ikiganiro ku bacuruzi n’abikorera b’i Nyamasheke.

Bashishikarijwe gukorera hamwe no kujya inama

Umukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke akaba n’Umuyobozi w’aka karere, Habyarimana Jean Baptiste yabwiye abacuruzi ko muri aka karere haboneka amahirwe atandukanye yashingirwaho, abacuruzi bakabasha gutera imbere.

Mu mahirwe agaragarizwa abacuruzi ba Nyamasheke harimo umutekano usangiwe n’abaturage b’u Rwanda ku buryo buri wese ugize ibyo akora abikora mu mudendezo, ariko by’umwihariko aka karere kakaba gahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo aba bacuruzi bakaba bashobora gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Andi mahirwe agaragara mu karere ka Nyamasheke ni Ikiyaga cya Kivu gishobora koroshya ubwikorezi kuko ngo giteganyirizwa kubakwaho ibyambu bitandukanye ariko bigasaba ko abacuruzi bo muri aka karere batekereza vuba uburyo ari bo bazashyiramo amato bwa mbere kugira ngo batere imbere byihuse.

Umukuru wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yagaragaje ko muri Nyamasheke hari amahirwe menshi yashingirwaho hagakorwa ishoramari.
Umukuru wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yagaragaje ko muri Nyamasheke hari amahirwe menshi yashingirwaho hagakorwa ishoramari.

Ishyamba rya Nyungwe ryamaze no kuba Parike y’Igihugu ya Nyungwe ngo na ryo rishobora gushingirwaho hakubakwa ibikorwa remezo bitandukanye ku buryo byatuma habaho urujya n’uruza rw’abantu, bityo bigateza imbere aka karere.

Abacuruzi bo mu karere ka Nyamasheke baturuka mu ishyaka rya FPR Inkotanyi na bo bafashe akanya ko kubaza ibibazo bijyanye n’ishoramari by’umwihariko bakagaragaza ko hirya no hino mu byaro by’aka karere hatagera imihanda bityo bikabangamira ubwikorezi bw’ibicuruzwa bijyanwayo kandi bagaragaza ko hari ikibazo cyo kutagira umuriro w’amashanyarazi ku buryo ngo ahenshi bacuruza ku manywa gusa, byagera ku mugoroba bagafunga amaduka yabo bagataha.

Kuri ibi bibazo, intumwa z’Umuryango FPR Inkotanyi zagiye zitanga ibisubizo, ibitaboneka ako kanya hagatangwa icyizere cy’uko izo ntumwa zizakora ubuvugizi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka