Nyagatare: Imyubakire y’isoko ry’akarere ituma imvura yangiza aibicuruzwa by’abaturage

Bamwe mu bacururiza mu isoko rishya rya Nyagatare bavuga ko imyubakire mibi y’isoko yabateje ibihombo, ariko ubuyobozi bw’akarere kukemeza ko gutunganya imiyoboro itwara amazi bizatangira gukorwa guhera mu gushyingo uyu mwaka.

Imvura iherutse kugwa mu karere ka Nyagatare yateje imivu y’amazi yaturukaga ku mabati bituan arenga imiyoboro yinjira mu bubiko bw’ibicuruzwa. Abahuye n’iki kibazo ahanini ni abacuruza ibiribwa muri iri soko ritaramara ukwezi ritangiye gukorerwamo.

Mu bicuruzwa byangiritse cyane harimo isukari, ubunyobwa n'umunyu.
Mu bicuruzwa byangiritse cyane harimo isukari, ubunyobwa n’umunyu.

Nsabimana Evariste avuga ko amazi yaje akinjira mu mifuka ye ibiri y’ibishyimbo n’umwe w’ibigori. Yemeza ko impamvu y’aya mazi yabateye aho bacururiza ari uko imiyoboro itwara amazi yubatswe nabi. Ngo amazi yabayemo menshi bituma arenga yinjira mu isoko imbere.

Muganwa Stanley umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko iki kibazo cy’imiyoboro y’amazi mito bakimenye kandi biteguye kugikemura. Ngo guhera mu kwezi kwa 11/2014 bazatangira kuyagura kimwe no gushyiraho izengurutse ryose.

Igice gicururizwamo imyaka nicyo kibasiwe cyane.
Igice gicururizwamo imyaka nicyo kibasiwe cyane.

Ibi ngo bikazajyana no kubaka umuhanda w’amabuye uzengurutse isoko ukagera no kuri gare nshya.

Uretse ahacururizwamo ibiribwa, n’ahacururizwa imyambaro naho hibasiwe. Aba bacuruzi bifuza ko imiyoboro itwara amazi yasubirwamo ikagurwa. Iri soko rya Nyagatare ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 1,5.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka