Niyomugabo Eduard nyiri gift Supermarket avuga ko ibicuruzwa bikenewe n’abakiriya ubu ari imboga gusa ngo nabwo hagenda haza umwe umwe we agakeka ko ari uko abaturage badafite amafaranga.
Twanyarukiye ku isoko maze bamwe mu bacuruzi badutangariza ko kuba nta nyama ziboneka byatumye abantu batagura ibirungo. Ikindi kandi ngo n’ibirayi byarabuze. Nanone kandi ngo amashaza baranguye kugira ngo asimbure inyama nayo arahenze kuburyo nta bakiriya babona.
Aka kaboga karabura nyamara hari inka 10 zimaze igihe kirenga ukwezi mu ibagiro rya Nyagatare kubera akato kasanze zitarabagwa. Karara Emmanuel yifuza ko bareka banyirazo bakazibaga bityo abantu bakarya akaboga muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Abandi bakiriya twavuganye ni umuzungu witwa Peter Selmond ukomoka muri Canada wahisemo kurira iyi minsi mikuru mu Rwanda ku ncuro ye ya kabiri kuko ngo ubu iwabo ari igihe cy’ubukonje bwinshi.
Kuri we ngo Noheri yo mu Rwanda itandukanye cyane n’iy’iwabo ahanini kubera imyiteguro gusa ariko ngo iy’iwabo yagashyushye cyane ikibazo ngo ni ubukonje.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|