Musanze: Umusoro udasanzwe watumye amasosiyete atwara abantu ahagarika ingendo

Ikibazo cy’umusoro w’imodoka cyongeye guteza impagarara muri gare ya Musanze, aho kuva kuri uyu wa gatatu tariki 23/10/2013 nta modoka n’imwe ya agences wabona muri iyi gare, ahubwo za twegerane zikaba arizo ziri kujyana abantu muri Kigali na Rubavu.

Inama yahuje abafite amasosiyete atwara abantu, ubuyobozi bwa gare ndetse n’ubuyobozi bwa Leta yarangiye bananiwe kumvikana ku musoro w’amafranga 3000 wagombaga gucibwa imodoka yose ikorera muri ino gare ya Musanze guhera tariki 22/10/2013. Ibi byatumye kuva kuri uyu wa gatatu nta modoka ya agences iri gukorera muri Musanze.

Bamwe mu bagenzi bari basanzwe bagenda muri izi modoka zatwaraga abantu buri minota 30, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye cyo kudahagurukira ku gihe ndetse no kugera iyo bajya ku gihe bikaba bitari gukunda.

Kuva muri iki gitondo nta coaster nimwe wabona muri gare ya Musanze.
Kuva muri iki gitondo nta coaster nimwe wabona muri gare ya Musanze.

Umugwaneza Divine utuye mu karere ka Rwamagana, avuga ko yari afite gahunda yo kugera mu rugo kare, none akaba avuga ko atazi neza igihe ari bugerereyo, kuko imodoka agiye nayo iri buhaguruke ari uko yuzuye ndetse ikagenda ihagarara mu nzira.

Ati: “ibi birababaje cyane, kuko mvuye mu kazi igitaraganya kugirango mbashe kugera mu rugo kare, gusa ndabona nabyo bitari bushoboke kuko hari gupakira twegerane nyinshi icyarimwe”.

Ibyago bya bamwe amahirwe ku bandi

Abakarasi ndetse n’abafite imodoka nto bakorera muri gare ya Musanze, bo basusurutse ndetse benshi muri bo batangiye kwihemba agacupa, bitewe n’uko ngo amafaranga yabonetse ku buryo budasanzwe.

Gumakubana Claver ukorera muri iyi gare ya Musanze, ati: “Niba bahoraga basubiranyemo. Twebwe ibi biradufasha cyane, kuko imodoka itari igikandagira mu mujyi wa Kigali none ubu ikaba nta handi iri kwerekeza”.

Izi modoka ziri gupakirira icyarimwe zijya i Kigali cyangwa i Rubavu bigatuma zitinda kuzura.
Izi modoka ziri gupakirira icyarimwe zijya i Kigali cyangwa i Rubavu bigatuma zitinda kuzura.

Nubwo aba bikorera bishimira ibyabaye, ngo imikorere yabo iri gukemangwa n’abagenzi, kuko bagera mu nzira bagasiga abantu bigatuma bongera gutega, bityo urugendo rwasabaga amafaranga 1700 rukaba rushobora gutwara amafaranga arenga ibihumbi 3000.

Nyuma y’uko bigaragaye ko inama yabaye ku munsi w’ejo nta muti ufatika wavuyemo, kuri uyu mugoroba ngo hari gutegurwa indi nama iri buyoborwe n’umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime kugirango nawe atange uruhare rwe mu gukemura iki kibazo.

Ubwo twageragezaga kuvugisha ubuyobozi bwa gare ya Musanze, twasanze ku biro byabo hafunze, ndetse na telefone ntiyabasha kuyitaba ngo atubwire ingingo zaba zaragonganishije izi nzego zigatuma muri gare ya Musanze nta modoka n’imwe nini iri kurangwa mo.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mubyukuri nanjye nkorera musanze kandi ntwara imodoka ariko akarengane kabera muri za gare gateye ubwoba kuko imisoro ibamo yaba ifite recue nitazifite birababaje kandi byavuzwe kuva kera ko COL twahirwa dodo yishe transport yiki gihugu ariko ababishinzwe ntacyo babivugaho gusa birababaje pe

alias yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka