Musanze: Abacururiza mu muhanda barasaba aho gukorera

Abagore n’abagabo bazwi ku izina rya “abazunguzaji” bacururiza ibintu bitandukanye mu muhanda barasaba ahantu ho gukorera nko muri Gare ya Musanze bagasezerera gukorera mu muhanda bahurira n’ibibazo byinshi, nk’uko babyemeza.

Bavuga ko bacuruza bacunganwa n’abashinzwe umutekano, iyo bafashwe ibyo bacuruza barabifata bagacibwa amande rimwe na rimwe bagafungwa. Ngo babonye aho bakorera bareka kwirirwa biruka mu mihanda bahanganye n’ubuyobozi.

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 afite imbuto mu ntoki avuga ko bishyize hamwe kugira ngo babone ikibanza mu isoko ryo muri Gare ya Musanze na bo bakajya bishyura umusoro ariko bandikiye ubuyobozi bwa Gare ntabwo bwabasubije.

Umwe mu bagore bazunguza imbuto mu Mujyi wa Musanze.
Umwe mu bagore bazunguza imbuto mu Mujyi wa Musanze.

Abacururiza mu mihanda bavuga bakora ubwo bucuruzi butemewe kuko badafite ubushobozi bwo kugura aho bacururiza mu isoko hagurwa hejuru y’ibihumbi 100 bitewe n’amikoro make kandi ngo bakeneye gutunga imiryango yabo.

Muragwa James ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Muhoza yabwiye Kigali Today ko abo bantu bacururiza hirya no hino mu Mujyi wa Musanze bateza akajagari mu Mujyi kandi babangamira abandi bacuruzi babatwara abaguzi kandi ikigeretseho ntabwo batanga umusoro.

Yakomeje avuga ko babahaye ibibanza byo gucururizamo mu isoko ariko nyuma y’igihe gito bose bahise bahava basubira gukorera mu muhanda. Igihe bashaka kuva mu muhanda bagakorera muri Gare biteguye kubakorera ubuvugizi kuri RFTC kugira ngo babone icyo kibanza; nk’uko Muragwa abyemeza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka