Muri RDB Awards z’uyu mwaka harimo umukobwa na rwiyemezamirimo ukiri muto bahize abandi

Mu gikorwa ngarukamwaka cyo guhemba ibigo by’ubucuruzi biciriritse byitwaye neza kuri iyi nshuro harahembwa rwiyemezamirimo w’umukobwa n’undi rwiyemezamirimo ukiri muto bitwaye neza kurusha abandi.

Muri iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri mu Rwanda, kiba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 01/11/2013, RDB N’ikigo cya KPMG nibyo biza guhemba.

Viviane Kayitesi, ushinzwe guteza imbere ishoramari, yatangaje ko RDB yiyemeje gufatanya muri iki gikorwa kuko yasanze ari imwe mu nzira zo kwita ku bigo bito n’ibiciriritse.

John Nduyu uhagarariye KPMG yateguye iki gikorwa, yatangaje ko guhemba ibigo 100 byitwaye neza biri mu cyerekezo cya 2020.

Yagize ati: "Agashya karimo n’uko kuri iyi nshuro tuzahemba umukobwa witwaye neza n’umuntu ukiri muto wahize abandi. Byose ni mu rwego rwo gushyigikira ibigo bikizamuka no gushyigikira icyerekezo u Rwanda rurimo cya 2020."

Yakomeje avuga ko ibigo bizatoranywa 100 uyu mwaka bizahurizwa mu cyo bise “Club One to One" aho bazajya baganira ku bibazo bahura nabyo, bagahugurwa bakanagirwa inama zo kwiteza imbere.

Ibigo byasabye kujya muri iri rushanwa ni 280 ugeranyije na 177 byari byasabye umwaka ushize.

Ibi bihembo bisanzwe bitangwa mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nka Kenya, Uganda na Tanzaniya. Nyuma y’uko u Rwanda rushyizwe mu bahabwa ibihembo, hazakurikiraho u Burundi na Ethiopia.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka