Imurikabikorwa ryatangiye mu karere ka Muhanga kuwa Kane tariki 28/11/2012, kuri ubu riri kwitabirwa n’abantu benshi baje kureba ibyamuritswe.
Iri murikagurusha rizasozwa ku itarii ya 01/12/2012, ryitabiriwe n’ibigo by’amari birimo amabanki, sosiyete z’ubwishingizi n’ibindi mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa byabo binyuze muri iki gikorwa kiri guhuza abatu benshi. Hagaragaramo n’abandi bagurisha ibikorwa byabo ariko banabimenyekanisha.
Atangiza iki gikorwa, umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yasabye Abanyamuhanga gukora iyo bwabaga; ibikorwa byabo bikagaragara cyane muri iri murikabikorwa ariko n’abandi nabo bakaza kwihera ijisho ibirimo.
Iki gikorwa kikaba kiri kubere muri gare ya Muhanga, aho cyahashe igice kimwe, ikindi nacyo kigakomeza gukoresha kn’uko byari bisanzwe n’ibinyabiziga bitwara abantu.
Iri murikagurisha n’imurikabikorwa ritangira ku isaha ya saa mbiri z’igitondo ku bantu bose naho mu gusoza abamurika ibikorwa bakaba basoza ku isaha ya saa Moya z’umugoroba, mu gihe abaje mu bucuruzi bo basoza ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba.
Ku biciro, amabanki n’ibigo byishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 kuri sitandi, naho ibigo by’imari biciriritse bikaba byarishyuye amafaranga ibihumbi 30, abikorera bo bishyuye ibihumbi 20, amakoperative yo akaba yarishyuye amafaranga ibihumbi 15.
Iri murikagurisha n’imurikabikorwa rikaba ryarateguwe n’umutwe wa politike uri ku butegetsi mu Rwanda (RPF) mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yaryo. Nawo ukaba ufitemo igice imurikirwamo ibikorwa byawo ndetse n’amateka yawo.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|