Muhanga: Benshi muri ba rwiyemezamirimo baciriritse ngo bakorera mu gihombo batabizi

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo baciriritse bo mu karere ka Muhanga baragaragaza ko bajyaga bakorera mu gihombo batabizi kuko kenshi bakora ubucuruzi nta bumenyi buhagije bafite.

Kuri ubu aba barwiyemezamirimo bari guhabwa amahugurwa abafasha mu kongera ubumenyi ku bucuruzi bakora kugirango barebe aho bagwa kenshi.

Pierre Claver Bizimana ufite ibarizo rye bwite mu murenge wa Cyeza avuga ko nyuma yo gusobanurirwa byinshi ku bucuruzi yasanze amaze imyaka akorera mu gihombo. Nyamara kuba yabonaga aka kazi ke kamutunze, ngo yabonaga yunguka kuko ataburaga icyo kurya.

Mu busanzwe akorera mu mazu ye bwite ariko icyamutangaje nuko atajyaga azigama amafaranga yo gusazura amazu ye akoreramo kandi biba ari imibare idakwiye kubura mu bucuruzi ahubwo ngo yayaryaga akamaririza.

Ati: “ubu nta mafaranga mfite kuri konti kuburyo inzu yanjye isenyutse nayubaka kandi buriya jye nabaraga ko nunguka. Ibaze rero isenyutse ibyanjye byaba bihagaze kuko ntateganije”.

Abacuruzi baciriritse basabwa gukora ubucuruzi bwanditse.
Abacuruzi baciriritse basabwa gukora ubucuruzi bwanditse.

Si amazu gusa avuga ahubwo ngo nta n’amafaranga y’ubwisazure bw’amamashini akoresha ajya abika. Yongeraho ko nyuma yo kubona ubumenyi butandukanye ngo yizeye ko byose agiye guhindura imikorere.

Philomene Kankindi we acuruza amata n’icyayi n’ibindi byo kurya bworoheje. Uyu mukecuru avuga ko yatangiye ubucuruzi mu mwaka w’1978 amaze gupfakara nyamara avuga ko nyuma yo kwisuzuma yasanze yarakoreye mu gihombo nubwo avuga ko atari igihombo nyirizima kuko yabashije kwitunga ndetse akanageza abana be kure.

Avuga ko iyo amenya kwisuzuma mu kazi afite ndetse akamenya uko yinjiza ngo aba amaze kugera kure hashoboka. Ati: “nta kuntu ntahombaga none ko ntandikaga uburyo naranguye ndetse n’uko nungutse, urumva sinamenyaga uko mpagaze”.

Jean Damascene Sezibera, umwe mu bahagarariye abajyanama mu by’ubucuruzi mu murenge wa Muhanga akaba ari n’umwe mu bari guhugura abacuruzi baciriritse muri gahunda ya ‘Hangumurimo’, avuga ko bari gufasha aba bacuruzi kugera aho bigeza badakorera mu gihombo.

Mu rwego rwo kurwanya igihombo cya hato na hato ngo babasobanurira kujya bakora umushinga wanditse, nyuma yaho bakamenya uburyo bagiye gushora amafaranga; ariho basabwa kumenya ibyo barangura.

Ikindi avuga ngo kikiri imbogamizi ni uko benshi baba batamenya gutandukanya imitungo iramba n’itaramba. Gutandukanya ibi ngo bifasha kumenya uburyo ibiramba byakorerwa ubwisazure mu gihe runaka. Aya mahugurwa atangwa na Minisiteri ifite mu nshingano zayo inganda (MINICOM).

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka