Ubwo yatangizaga ubu buryo, tariki 07/02/2012, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yemeje ko buzajya bwihutisha service mu bucuruzi no mu imenyekanisha. Minisitiri avuga ko ubu buryo buzagabanya akayabo ka miliyoni 9 z’amadoliri y’Amerika yakoreshwaga mu byemezo by’imenyekanisha buri mwaka.
U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere mu karere bikoresheje uburyo bwa Electronic Single Window mu kumenyekanisha ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka. Bwatangiye gukoreshwa tariki 01/02/2012.
Kugira ngo ubu buryo bukore neza, habaye amasezerano y’imikoranire hagati y’ibigo nka Rwanda Revenue Authority (RRA), MAGERWA, ikigo cy’igihugu cyita k’ubuziranenge (RBS), ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) na Minisiteri y’ubuzima.
Abamenyekanisha ibicuruzwa bashobora kubikora ku rubuga rwa internet www.sw.gov.rw bakoresheje urufunguzo rw’ibanga (password). Ibi biri mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kwihutisha akazi ndetse no kugabanya amafaranga yagendaga ku mirimo bitari ngombwa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ko tubona iyi program ya electronic single window ihora yabuze net work, bizagenda bite nk’abantu bakorera ku mipaka? ese ntibizatera idindira ry’akazi aho kugirango kihute?