MTN niyo brand (ikirango) ikunzwe cyane muri Afurika

Ikirango (brand) cya sosiyete ikora ibijyanye n’itumanaho ifite icyicaro muri Afurika y’Epfo, MTN Group, nicyo gikunzwe kurusha ibindi muri Afurika. Ku rwego rw’isi kiri ku mwanya wa 188 nyuma yo kuzamukaho imyanya 12 ugereranyije n’umwaka ushize; nk’uko itangazo MTN yasohoye ribivuga.

Kuzamuka kw’isura ya MTN ku rwego rw’isi birashimangira ko iyi sosiyete ikomeje gushinga imizi kuko ubu agaciro k’ikirango cyayo (brand value) gifite agaciro k’amadorali y’Amerika miliyoni 5,200.

Brand value ni amafaranga y’ikirenga abakiriya bishyura kugirango babone serivise cyangwa igikoresho cya sosiyete runaka aho kugura iby’indi sosiyete bikora bimwe. Urugero ni nko kugura telefone ya nokia aho kugura iya indi brand kandi zose zikora bimwe.

Ushinzwe ubucuruzi muri MTN Group, Christian de Faria, yagize ati “twishimiye aho duhagaze ku rwego mpuzamahanga. Birerekana ingufu twashyize mu gutanga izindi serivise zitari uguhamagara gusa”.

Uku kuzamuka kw’isura ya MTN bije byiyongera ku nkuru nziza y’uko umwaka ushize MTN yungutse amafaranga akoreshwa muri Afruki y’Epfo angina na miliyoni 121,884 ndetse n’abafatabuguzi bayo bakiyongera bakagera kuri miliyoni 164.6.

“kwiyongera kw’inyungu n’abakiriya bacu ni umusaruro w’ingufu nyinshi z’abakozi ba MTN Group ndetse n’ubunararibonye mu gufata neza abakiriya bikomeje guteza MTN imbere ku rwego mpuzamahanga”; nk’uko ushinzwe ubucuruzi muri iyi sosiyete yakomeje abisobanura.

Sosiyete ya MTN yatangiye mu 1994 ikaba ikorera mu bihugu 21 byo muri Afurika, Asiya n’uburasirazuba bwo hagati: Afghanistan, Benin, Botswana, Cameroon, Cote d’Ivoire, Cyprus, Ghana, Guinea Bissau, Guinea Republic, Iran, Liberia, Nigeria, Republic of Congo (Congo Brazzaville), Rwanda, South Africa, Sudan, Swaziland, Syria, Uganda, Yemen and Zambia.

Urubuga brandirectory.com rwerekana ko brand y’uruganda rukora ibijyanye na mudasobwa yitwa Apple ariyo ikunzwe kurusha izindi ku isi. Ikurikiwe na google, Microsoft, IBM, Walmart, Samsung, GE, Coca-Cola, Vodafone, na Amazon.

Muri rusange brand ikunzwe cyane ni az’amamodoka, az’ibikoresho bikoreshwa n’umuriro (electronics) iz’ibijyanye n’imari (financial services) ndetse n’iz’ibijyanye n’isuku.

Mu rwego rw’ibijyanye n’itumanaho MTN Group ibarizwamo, brand ya mbere ikunzwe ku isi ni Vodafone yo mu Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka