Minisitiri Kanimba asanga imurikagurisha riteza imbere ubucuruzi bunyuze mu irushanwa
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, yemeza ko imurikagurisha riteza imbere ubucuruzi bushingiye ku ipiganwa mu bikorwa byiza kandi ngo rikaba isoko yo kwihangira imirimo kuko abaryitabira bahavana ibitekerezo bituma bahanga ibikorwa by’ingirakamaro.
Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki 29/09/2014ubwo yasozaga imurikagurisha rya 6 ry’Intara y’Iburasirazuba ryari rimaze iminsi 12 i Rwamagana.
Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurikabikorwa 145, barimo abanyamahanga 7 ryarimo ibikorwa binyuranye birimo ibishingiye ku buhinzi n’ubworozi, ibishingiye kuri serivise n’iby’imari ndetse n’ibigaragaza ikoranabuhanga rigezweho rishobora gufasha abaturage mu bikorwa bya buri munsi bigamije iterambere.
Mu byatangaje abantu benshi ni nk’ikoranabuhanga ryavumbuwe mu Ishuri ry’Imyuga rya Polisi rya Gishari (Gishari Integrated Polytechnic- GIP), aho bakoze uburyo umuntu yakoresha telefone igendanwa akayihamagarira aho ari ho hose maze akavomerera umurima.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mme Odette Uwamariya, yashimiye cyane ikoranabuhanga ryagaragaye muri iri murikagurisha ndetse asaba ko ryakwegerezwa abaturage kugira ngo ribafashe mu bikorwa byabo.
Eng. Habanabakize Fabrice, uyobora Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, ari na rwo rwateguye iri murikagurisha, avuga ko ryabaye isomo ku baryitabiriye bose kuko bamwe bigiye ku bandi ibyiza bakora ku buryo ngo ubumenyi bahungukiye buzatuma urwego rw’abikorera rurushaho kuba inkingi mwikorezi y’iterambere ry’igihugu.
Mu gusoza iri murikagurisha, hahembwe ibyiciro bitandukanye by’abamurikabikorwa bitwaye neza kurusha abandi.
By’umwihariko, Minisitiri Kanimba, yasabye abikorera bo mu Ntaray’Iburasirazuba kurushaho guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, dore ko iyi Ntara ihana imbibi n’ibihugu bitatu birimo Uganda, Tanzania n’u Burundi.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|