Kwanga Peteroli na Gaz by’u Burusiya bizateza Isi akaga - Impuguke

Abasesengura ibijyanye n’ubukungu batangiye kubona ingaruka zizaterwa n’ibihano birimo gufatirwa u Burusiya kubera intambara bwatangije kuri Ukraine, harimo ikibazo cy’izamuka rikabije ry’ibiciro no kubura kw’ibintu by’ibanze mu buzima.

U Burusiya ni kimwe mu bihugu bifite Peteroli nyinshi ku Isi. Aha ni hamwe mu hatunganyirizwa Peteroli muri icyo gihugu
U Burusiya ni kimwe mu bihugu bifite Peteroli nyinshi ku Isi. Aha ni hamwe mu hatunganyirizwa Peteroli muri icyo gihugu

Igihugu cya Ukraine cyasabye imiryango mpuzamahanga irimo gufatira ibihano u Burusiya ko habaho kwanga kugura peteroli na Gaz bituruka mu Burusiya, ariko impuguke mu by’ubukungu zikagaragaza impungenge z’uko icyo cyemezo nigifatwa kizateza ubukungu bw’Isi akaga gakomeye.

Kugeza ubu ndetse ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatangiye gutumbagira hirya no hino ku isi mu gihe intambara itaramara n’icyumweru itangijwe kuri Ukraine.

Impuguke mu bijyanye n’ibibazo bya peteroli Pierre Terzian yabwiye Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), ko kuba u Burusiya ubwabwo bucukura 11.5% bya peteroli yose ikenerwa ku Isi, ndetse bukaba ari Igihugu cya gatatu gicuruza nyinshi kurusha ibindi, ngo ntibwagombye kwangirwa kuyicuruza kuko kwaba ari ugushyira Isi mu kaga.

Pierre Terzian yagize ati "Isi ntabwo yakwanga kwakira peteroli na Gaz by’u Burusiya kuko bugurisha utugunguru twa peteroli tugera kuri miliyoni umunani ku munsi. Nta buryo bwo kuziba icyuho cy’umusaruro ungana utyo kabone n’ubwo wabwira Leta ziyunze z’Abarabu na Arabiya Sawudite ngo buzuze 100% by’iyo bacukura ku munsi, baatanga peteroli ibarirwa hagati y’utugunguru miliyoni ebyiri n’eshatu gusa, izo zindi zisigaye(miliyoni eshanu) ntaho zava".

Terzian avuga ko icyemezo cyo kubuza u Burusiya kugurisha peteroli na Gaz kidashobora gufatwa n’ubwo ibicuruzwa bijyayo cyangwa ibivayo hamwe n’ihererekanywa ry’amafaranga yabwo byahagaritswe, ndetse n’imitungo y’u Burusiya ikaba yarafatiriwe.

Avuga ko mu gihe icyo cyemezo kizaba gifashwe atari u Burusiya buzahomba bwonyine ahubwo ari Isi yose.

Nyuma y’igihe gito intambara imaze itangiye, ingaruka z’ibi byemezo zatangiye kwigaragaza ku isoko mpuzamahanga, dore ko ibiciro bya peteroli byamaze kuzamukaho 5% kuva ku wa 24 Gashyantare 2022.

Indi mpuguke mu by’ubukungu, Straton Habyarimana, avuga ko guhagarika peteroli y’Abarusiya biramutse bibaye, ngo byateza kubura kwayo mu gihe gito ubwo ibindi bihugu biyicukura bizaba byitegura kuziba icyuho.

Ati "Byatwara nk’ukwezi kumwe gusa kugira ngo biriya bihugu bigize Umuryango OPEP(w’ibihugu bicukura peteroli) bitange umusaruro u Burusiya bwatangaga".

Habyarimana avuga ko hagati aho ibiciro by’ibintu bitandukanye ku Isi byaba byatumbagiye cyane bitewe n’uko peteroli ari igicuruzwa gifatiye runini ubukungu bw’Isi na buri muturage by’umwihariko.

Izindi mpungenge Habyarimana akomeje kugaragaza ni uko gufatira ibihano u Burusiya bizatuma ishoramari rigabanuka cyane henshi ku isi, kuko abanyamigabane b’ibigo byinshi bazayigurisha maze bya bigo bigafunga imiryango.

Uku guhagarika gukora kw’ibigo bitandukanye kukaba ari intangiriro yo kubura kw’imirimo no kubaho kw’abashomeri benshi n’ubukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka