Kayonza: Abajyanama mu bucuruzi biyemeje kuvugurura imishinga bakoreraga ababagana

Abajyanama b’ubucuruzi bo mu karere ka Kayonza bemeza ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri bamaze mu mahugurwa kuri gahunda ya “Kora Wigire” bungutse ubumenyi buzabafasha gukorera ababagana imishinga myiza ku buryo nta banki izajya ipfa kuyanga.

Ibi babivuze tariki kuri uyu wa gatanu tariki 17/10/2014, ubwo basozaga aya mahugurwa yari agamije gushishikariza abantu kuba barwiyemezamirimo. Ubusanzwe ngo bakoreraga abaturage imishinga mito kandi rimwe na rimwe ikaba ikoze nabi bitewe n’uko batari babifitemo ubumenyi buhagije.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza yabasabye kugira umuhate mu kazi ka bo anabasaba kujya bashishikariza ababagana gukorera hamwe.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yabasabye kugira umuhate mu kazi ka bo anabasaba kujya bashishikariza ababagana gukorera hamwe.

Myinshi mu mishanga bari basanzwe bakora ngo yibandaga kubashaka inguzanyo muri za SACCO, kuko zidakunze gutanga inguzanyo irengeje miliyoni imwe, nk’uko Harerimana Gaspard, umujyanama wo mu murenge wa Rukara yabitangaje.

Yagize ati “Twakoreraga abantu imishinga isaba inguzanyo twibanda kubasaba inguzanyo muri SACCO. Twanageragezaga gukora imishinga ijya mu yandi ma banki ariko idasobanutse neza, kuko ubumenyi bwari buke, ariko twize gusesengura umushinga no kwerekana ibiwukenewemo byose ku buryo twizera ko banki iyo ariyo yose tuzajya dukora umushinga ikabona ko ufatika.”

Gahunda ya Kora Wigire yashyizweho kugira ngo ifashe kugera ku ntego ya gahunda y’igihugu y’imbaturabukungu (EDPRS II), ivuga ko buri mwaka hagomba guhangwa nibura imirimo mishya ibihumbi 200.

Akarere ka Kayonza by’umwihariko ngo gafite intego yo guhanga imirimo mishya nibura 500 buri mwaka. Kuba habonetse abajyanama mu bucuruzi muri aka karere ngo ni andi mahirwe azatuma iyo ntego igerwaho, nk’uko umuyobozi w’akarere Mugabo John abivuga.

Ubwo yasozaga amahugurwa y’aba bajyanama mu bucuruzi, yabasabye kugira umuhate mu kazi kabo, anabasaba kujya bashishikariza ababagana gukorera hamwe kuko igihugu kitatera imbere mu gihe abantu bagishaka kuba banyamwigendaho.

Yagizeati “Ibyo (aba bajyanama mu bucuruzi) bagiye gukora bagomba kuzirikana amateka y’igihugu cyacu kandi bakazirikana ko gifite icyerekezo batekereza ku mishanga migari, bakanashishikariza abaturage gukorera hamwe nta nyamwigendaho.”

Rwabukayire Augustin, umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), avuga ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere bazafasha abo bajyanama mu bucuruzi kubona za mudasobwa baba bakoresha.

Ariko yongeyeho ko bagomba gutekereza uburyo bazagura izabo, kuko hari amafaranga bazajya babona kuri burimushinga bateguye. Buri mujyanama ngo azajya ahemberwa imishinga yateguye.

Umuhuzabikorwa wa gahunda y’igihugu yo guhanga imirimo (NEP) ku rwego rw’akarere ka Kayonza avugako abo bajyanama bazajya bahembwa mu buryo bwitwavuca voucher, aho imwe ngo izaba igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.

Umuturage wakorewe umushinga ngo azajyayishyura ahwanye na 30% gusa by’iyo Voucher. Umushinga uri hagati y’ifaranga rimwe n’ibihumbii 100 uwawukoze azajya ahembwa voucher imwe.

Uri hagati y’ibihumbi 100 na miliyoni imwe ahemberwe voucher eshatu, naho uwa miliyoni eshanu kuzamura ukazajya uhemberwa voucher esheshatu.

Uretse gukora imishinga abajyanama mu bucuruzi ngo bazajya banahemberwa ubukangurambaga bakoreye ba rwiyemezamirimo bashya, kuko uwafashije umuturage gukora umushinga akanawuherekeza muri banki kugeza igihe uherewe inguzanyo azajya ahembwa voucher imwe.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

biyemeje kuvugurura imishinga,? nibwo bakibuka kunoba ibyo bakora olalala ibi birababaje nukuri, ubuse ibi si ugusigara inyuma , ariko ntacyo niyo ntambwe bateye yo kwivugurura bakumva ko igihe ari iki, ni byiza cyane

karemera yanditse ku itariki ya: 19-10-2014  →  Musubize

amahugurwa ni ingenzi mu bizima bwacu bwa buri munsi mu rwego rwo gukarishya ubwenge kugira ngo turusheho gukora ubuntu binoze

kanyana yanditse ku itariki ya: 19-10-2014  →  Musubize

imishinga igomba kujyana n’ibikenewe n’aho iterambere rigeze

gasana yanditse ku itariki ya: 18-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka