Kayonza: Abagurisha amazi ku mavomero rusange barasaba kugabanyirizwa ibiciro

Abagurisha amazi ku mavomero rusange mu karere ka Kayonza barasaba ikigo gishinzwe amazi, ingufu n’isukura (EWSA) kubagabanyiriza ibiciro ku mazi kuko ngo nta nyungu bakuramo.

Bavuga ko nibura kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo baba bakinguye amavomero kandi bagataha ijoro. Banavuga ko bitoroshye ko umuntu ucunga ivomero rusange yagurisha meterokibe z’amazi zirenze ebyiri ku munsi.

Meterokibe imwe (ihwanye n’amajerekani 50) EWSA iyibahera amafaranga 200 bakayikuramo amafaranga 500.

Umwe mu bo twaganiriye utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ikigo cya EWSA gikwiye kongera igiciro cy’amazi ku ijerekani, cyangwa kikagabanyiriza igiciro abacunga amavomero rusange kugira ngo na bo babone inyungu.

Karemera Emery uyobora ishami rya EWSA i Rwamagana, avuga icyo kigo kidashobora kuzamura igiciro cy’amazi ku ijerekani kuko biri muri gahunda yo gufasha abaturage bose kubona amazi. Avuga ko nta muturage ugomba kwishyuzwa amafaranga arenze icumi ku ijerekani, igihe yavomye ku ivomero rusange.

Umuturage uzishyuzwa amafaranga arenze icumi ku ijerekani afite uburenganzira bwo kubimenyesha EWSA igafatira ibihano umuntu wayamwishyuje; nk’uko Karemera akomeza abisobanura.

EWSA ivuga ko itazahindura ibiciro ahubwo uwo bizananira izabivuge ivomero rihabwe undi.
EWSA ivuga ko itazahindura ibiciro ahubwo uwo bizananira izabivuge ivomero rihabwe undi.

Yongeraho ko umuntu ucunga ivomero rusange uzumva atagishoboye kuricunga afite uburenganzira bwo kubimenyesha EWSA, maze inshingano zo kuricunga zigahabwa abandi.

Abacunga amavomero y’amazi batangiye kubona ko bahura n’igihombo nyuma y’uko EWSA ifatiye inshingano zo gucunga amazi mu karere ka Kayonza. Mbere y’uko icyo kigo gitangira gucunga amazi mu karere ka Kayonza, yacungwaga na koperative yitwa COGEPRENA.

Icyo gihe ijerekani ku ivomero rusange yagurishaga hagati y’amafaranga 25 na 50 ku ivomero rusange bitewe n’ubwinshi bw’abayakeneye kuko yakundaga kubura.

Nyuma y’aho EWSA ifatiye inshingano zo gucunga ayo mazi, abafite amavomero rusange bategetswe ko ntawe ugomba kurenza amafaranga 10 ku ijerekani y’amazi, ibyo bikaba biri mu bituma abacunga ayo mazi babibona nk’igihombo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka