Kamonyi: Bamwe mu bamotari bibaza impamvu bishyura amajile yamamaza amasosiyeti y’itumanaho aho kwishyurwa

Abenshi mu bamotari bakorera mu karere ka Kamonyi, bambaye amajile y’umuhondo , ashushanyijeho telefoni igendanwa bigaragara ko ari bimwe mu biranga Sosiyeti y’itumanaho MTN na serivisi itanga ya Mobile Money.

Abamotari batangaza ko ayo majile bayahawe mu kwezi kwa Mata 2014, bakayasimbuza ayo bari bamaze igihe bakoresha agaragaza ibikorwa by’indi Sosiyeti y’itumanaho ikorera mu Rwanda. Hari abavuga ko aya majile bayahawe ku buntu, abandi bakavuga ko bayaguze 2000frw.

Aba bamotari baribaza impamvu bishyuzwa kandi bagahanirwa kutambara aya majire bavuga ko yamamaza amasosiyeti yitumanaho, aho kugira ngo aribo bishyurirwa uwo murimo. Umwe muri bo aragira ati “ubwo abandi bishyura uwabamamarije, twebwe ni ukujya kubishyura”.

Mu makoperative abiri akorera muri aka karere KAMOTRACO yatangiye amajile mashya ubuntu, ariko mukeba wayo COCITAMOKA yo ikishyuza abanyamuryango bayo. Umuyobozi w’iyi koperative Bizimana Jean Baptiste, atangaza ko muri ayo mafaranga, 1500frw yishyuwe ihuriro ry’amakoperative y’abamotari bo mu Majyepfo, naho 500frw akagenda mu ngendo koperative yakoze iyavana i Kigali.

Bamwe mu bamotari bakorera mu karere ka Kamonyi ngo ntibasobanukiwe impamvu bamamaza ariko ntibabyishyurirwe.
Bamwe mu bamotari bakorera mu karere ka Kamonyi ngo ntibasobanukiwe impamvu bamamaza ariko ntibabyishyurirwe.

Ibi uyu muybozi abihurizaho n’ukuriye Ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu majyepfo, Nsabimana Jerome uvuga ko amajile abamotari bambaye kuri ubu MTN yayatangiye ubuntu, amafaranga abanyamuryango bakwa akaba ari ayo gushyiraho ibirango bitandukanya amakoperative baherereyemo.

Nyamara n’ubwo bavuga gutya, Umukozi ushinzwe Komisiyo n’ubuterankunga muri MTN, Alain Numa, atangaza ko mu masezerano bagiranye na Federasiyo y’abamotari mu Rwanda “FERWACOTAMO “ bemeraanyijwe ko izatangira amajile ubuntu ku bamotari. Federasiyo n’amahuriro ngo bakaba barahawe n’amafaranga yo gufasha mu kugeza ayo majile ku bamotari.

Haba abamotari bahawe amajile ku buntu cyangwa se abayaguze, bose barasaba amasosiyeti ashaka ko bayafasha mu kwamamaza ibikorwa bya bo, kugirana amasezerano y’ako kanya n’amakopertive; aho kubicisha ku bandi kuko na bo bafite ubuzima gatozi.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka