Imurikagurisha ni inyunganizi ya gahunda ya EDPRS - Rugambwa

Kuba urugaga rw’abikorera mu gihugu rutegura amamurikaguriaha hirya nohino mu gihugu, ngo ni intwaro ikomeye yo kunganira gahunda y’igihugu y’imbaturabukungu (EDPRS); nk’uko bitangazwa na bwana Rugambwa Oreste, umujyanama uhoraho w’urugaga rw’abikorera (PSF).

Ubwo twamusangaga kuri stand ya PSF mu imurikagurisha rya gatanu ry’intara y’iburasirazuba riri kubera mu karere ka Nyagatare, Rugambwa yatangarije Kigali Today ko usibye kuba iri murikagurisha rihuza abacuruzi n’abagura, rinunganira cyane hagunda y’imbaturabukungu ya EDPRS, aho abacuruzi bahungukira byinshi mu by’ubukungu.

Yagize ati “Aya mamurikagurisha ni umuti ukomeye mu kunganira gahunda y’imbaturabukungu ya EDPRS. Ni umwanya abacuruzi bamurika ibikorwa byabo, ariko ahanini imurikagurisha nkiri rinazamura ubukungu.”

Rugambwa Oreste, umujyanama uhoraho w'urugaga rw'abikorera (PSF).
Rugambwa Oreste, umujyanama uhoraho w’urugaga rw’abikorera (PSF).

Uyu mujyanama wa PSF kandi avuga ko urugero nko mu ntara y’iburasirazuba amamurikagurisha amaze kuhakorerwa yatanze umusaruro uhagije mu by’ubukungu, ndetse hakaba hamaze guterwa intambwe ishimishije mu guhuza abacuruzi.

Iri murikagurisha riri kubera mu karere ka Nyagatare biteganyijwe ko rizasoza kuri uyu wa mbere tariki 25/11/2013.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka