Ikoranabuhanga rirafasha abacururiza mu cyaro kurangura kure

Abacuruzi bakorera mu bice by’icyaro mu Karere ka Muhanga baravuga ko n’ubwo urujya n’uruza rwahagaze, ikoranabuhanga riri kubafasha kurangura ibicuruzwa mu Mujyi wa Muhanga.

Nizeyimana avuga ko ikoranbuhanga ryo kwishyurira kuri Banki rituma ibiciruzwa bibageraho mu cyaro
Nizeyimana avuga ko ikoranbuhanga ryo kwishyurira kuri Banki rituma ibiciruzwa bibageraho mu cyaro

Abo bacuruzi bavuga ko bizera umutekano w’amafaranga yabo baba bohereje ibicuruzwa bitarabageraho kuko basanzwe baziranye n’abacuruzi baranguriraho.

Hirya no hino mu bice by’icyaro mu Karere ka Muhanga hakorerwa imirimo ihuriza hamwe abantu benshi nk’amasoko n’ibigo nderabuzima, bigaragara ko abaturage bagenda bubahiriza amabwiriza yo guhangana na COVID-19, cyane cyane birinda kwegerana, kandi bagakaraba intoki.

Nizeyimana Jean Baptiste ucururiza mu Gasantere ka Remera mu Murenge wa Kiyumba, avuga ko kugira ngo ibicuruzwa bibagereho bahamagara umucuruzi ubarangurira i Muhanga, bakamwoherereza imodoka akabapakirira babanje kumwishyura kuri konti ye muri banki.

Avuga ko nta mpungenge bibateye kuko basanzwe bakorana, naho ku bijyanye no kuba baba badafite amakuru ku biciro, ngo baba bizeye inzego za Leta zibareberera.

Agira ati, “Buri mucuruzi yandika urutonde rw’ibyo akeneye kurangura agahamagara aho turangurira, bakamubwira igiciro buri wese agatumiza ibijyanye n’ingano y’amafaranga yohereje kuri konti ibicuruzwa bikadusanga hano”.

Nizeyimana avuga ko imodoka zabo zajyaga kurangura zose zitakibona akazi kuko hari ibicuruzwa bitakitabwaho kubera ko hari ibyahagaritswe gucuruzwa.

Ibyo kandi byagize ingaruka ku bacuruzi bato bato badafite ubushobozi bwo kuranguza imodoka ariko na bo bavuga ko ubuzima ari bwo bwa mbere bagomba kwirinda ko iki cyorezo cyanabubambura.

Nyiranshimiyimana Odette avuga ko yajyaga ajya kurangura ibicuruzwa ateze imodoka zisanzwe ku buryo ubucuruzi bwe bwahagaze, cyakora ngo nta kundi yabigenza usibye kwirinda kugira ngo icyorezo gikire abantu bongere gusubira mu buzima busanzwe.

Agira ati, “Nta modoka zikigenda, ntabwo tukijya kurangura ariko twarabyihoreye kuko ibyinshi twabikuraga i Muhanga ntabyo dufite byo gucuruza, kereka iyi ndwara igabanutse kuko nta kugenda mu modoka kuko iyi ndwara idapimishwa ijisho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kayiranga Innocent avuga ko Imodoka zitwara ibicuruzwa zemerewe gukora ariko hubahirizwa amabwiriza kiugira ngo abaturage batabura ibicuruzwa, aho bibaye ngombwa akarere kakanafasha abaturage.

Agira ati, “Imodoka zitwara ibicuruzwa bikenewe by’ibiribwa ziremewe gukora ingendo ariko zubahiriza amabwiriza yo gutwara umuntu umwe n’umushoferi kugira ngo birinde kwegerana, zihabwa ibyangombwa zereka inzego z’umutekano”.

Ati “Inyongeramusaruro na zo ziremewe gucuruzwa kugira ngo abahinzi bacu bakomeze imirimo kandi hari amakoperative tumaze igihe dufasha gutwara izo nyongeramusaruro mu modoka y’akarere bakigurira amavuta n’abadafite ubushobozi turabafasha kugira ngo zibagereho”.

Inzego z’ubuyobozi n’iz’abikorera zikomeje gusaba abacuruzi kwirinda kuzamura ibiciro bitwaje icyorezo cya Coronavirus kuko ibicuruzwa byinshi byageze mu gihugu mbere y’uko hafatwa ingamba zo guhagarika urujya n’uruza, abaturage na bo bakaba basabwa gukomeza gutanga amakuru aho bahenzwe kugira ngo izo nzego zikurikirane abakomeje gushaka kwiba abaguzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka