Igiciro cya Lisansi na Mazutu cyahindutse

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021 rimenyesha abantu bose ko guhera ku wa Kane tariki 7 Mutarama 2021, igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli gihindutse.

Iryo tangazo rigaragaza ko igiciro cya lisansi i Kigali kitagomba kurenza amafaranga 987 kuri litiro, naho igiciro cya Mazutu i Kigali ntikigomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 962 kuri litiro.

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byaherukaga guhinduka mu kwezi k’Ugushyingo 2020. Icyo gihe byari ku ku mafaranga 976 kuri litiro ya Lisansi i Kigali, naho Mazutu yo ari amafaranga 923 y’u Rwanda kuri litiro i Kigali, ibi bikaba bigaragaza ko kuri iyi nshuro ibiciro byazamutse.

Ibi bivuze ko litiro ya Lisansi yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 11, Mazutu na yo ikiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 39.

Ikigo RURA gikomeza kivuga ko iri hinduka ry’igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli rishingiye ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka