Hakomeje kuba urujijo ku izamuka ry’ibiciro bya sima nyarwanda

Isima y’u Rwanda ikomeje guhenda ku isoko ryo hirya no hino mu gihugu, kuko igiciro gishyirwaho n’uruganda rwa CIMERWA ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) abacuruzi batacyubahiriza.

Abacuruzi ba sima nyarwanda barasabwa kubahiriza ibiciro byashyizweho bakareka guhenda abaturage
Abacuruzi ba sima nyarwanda barasabwa kubahiriza ibiciro byashyizweho bakareka guhenda abaturage

Igiciro cy’isima abaturage bakunze gukoresha mu kubaka ya 32,5% giheruka gushyirwaho n’inzego zibishinzwe ni 9,800Frw ku mufuka w’ibiro 50 ku badandaza, ibyo ariko ntibabyubahiriza kuko henshi kugeza ubu usanga igiciro kiri hagati 11,000 na 12,500Frw.

Bamwe mu baturage bo mu duce dutandukanye tw’igihugu baganiriye na Kigali Today, bavuga ko igiciro kiri hejuru, nk’uko Bizimana wo mu Karere ka Rusizi aho ituruka abisobanura.

Ati “Hano i Rusizi ubu isima ya CIMERWA irimo kugura 11.000, igiciro kirahindagurika kandi tuba tubwirwa ko itagomba kurenza 9,800. Ubu twavuga ko yahendutse cyane ari na bwo abantu bongeye kubaka kuko mu minsi ishize yigeze kugera no ku 15,000 bakavuga ko yabuze kubera kubaka amashuri menshi mu gihugu”.

Yongeraho ko iyo umuntu agiye kugura sima habamo guciririkanya, cyane ko abacuruzi bayo batamanika ibiciro byagenwe ndetse batanatanga inyemezabuguzi ihwanye n’amafaranga umuntu yishyuye.

Nteziryayo wo mu karere ka Muhanga na we ati “Jyewe iyo ndimo kubakisha iwanjye nayiguze kuri 12,500, icyakora numvise ko hari n’aho bayigurisha kuri 11,000. Ibyo ari byo byose iracyahenze nkurikije igiciro batubwira cyashyizweho n’uruganda, ababishinzwe badutabare kuko abaturage ari twe tuharenganira”.

Uretse aho, no mu tundi duce tw’igihugu igiciro cya sima kiri hejuru, nko mu karere ka Nyagatare iragura 13,500, mu mujyi wa Musanze iragura 12,500, mu Mujyi wa Kigali na ho iragura 12,500, i Gicumbi 12,000 cyangwa 12,500 mu gihe i Bweyeye mu karere ka Rusizi igura 13,500.

Abaturage muri rusange bavuga ko igiciro kizamuka kuko isima y’u Rwanda ari nke ku isoko, gusa ngo si ko byagombye kumera kuko nubwo yaba nke uruganda rutigeze ruzamura igiciro cyo kurangura, bityo ko batazi impamvu y’uko guhenda.

Umuyobozi muri CIMERWA ushinzwe imari, John Bugunya, avuga ko nta hantu na hamwe mu gihugu igiciro cya sima cyagombye kujya hejuru y’icy’uruganda.

Ati “Twebwe tuyigeza ku bacuruzi iri ku 9,500 tukababwira ko bagomba kuyigurisha ku giciro kitarenze 9,800 aho iri hose mu gihugu. Ibyo biciro twabyemeranyijweho n’abacuruzi banini ba sima, ni ukuvuga abayirangura ku ruganda bityo n’abayidandaza ntibakirenze, abo tumenye ko bakirenza tukaba twabahana nk’uko biteganyijwe”.

Akomeza avuga ko bagiye gukora igenzura hirya no hino mu gihugu ngo barebe uko ibiciro bya sima bihagaze, abarenza ibyagenwe ngo bakaba bateganyirijwe ibihano bikakaye.

Impuguke mu kongerera agaciro ibicuruzwa muri MINICOM, Gaudence Mukamurenzi, avuga ko ubu bari mu igenzura nyuma y’aho mu kwezi gushize basohoye ibiciro bya sima nyarwanda mu gihugu, kandi ko hari abagenda bafatwa babirengeje.

Ati “Ni byo koko ibiciro biri hejuru ahantu hatandukanye, gusa ku ya 26 Kamena 2020 ni bwo twasohoye ibiciro bya sima ndetse n’abacuruzi bakaba barabimenyeshejwe. Ubu twatangiye kuzenguruka aho sima icururizwa kugira ngo turebe aho ibiciro byashyizweho bitubahirizwa, bityo ababikora bagahanwa”.

Ati “Abacuruzi twabasabye ko bamanika ibiciro byemewe bya sima akaba ari na byo bayitangiraho nubwo batabyubahiriza ari na ho bahera bahenda abaturage, cyane ko hari n’abo tumaze gufata bagurisha ku giciro kiri hejuru turabahana. Hari n’aho twasanze baha inyemezabuguzi abakiriya ziriho amafaranga ari munsi y’ayo baba bishyuye, ibyo na byo birahanirwa”.

Yongeraho ko igenzura rikomeje kandi ko abahenda abaturage mu gihe uruganda rutazamuye ibiciro bizabagiraho ingaruka zikomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ciment Irahenze bikabije pe,ababishinzwe nibakore akazi neza bareke kuduhenda

Kateretswenayo yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Niba bashaka kumenya uko abaguzi bagowe baze barebe Nyagatare) Rwimiyaga cement igura 13500

Patrick yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Amakosa ashobora kuba aturuka kugiciro uruganda rugena.
Ese rwibukako ucuruza ciment muri ariya 300 rumusigiramo harimo ( tax, inzu, transport, amafaranga y’umutekano, etc .

Ubwo c ko banyiramazu bo badashyirirwaho ibiciro, umucuruzi niwe mureba ariko ikibazo gifite umuzi wo kugena ibiciro wicaye mubiro, ngo wunguke ariko ucuruza produit yawe ahombe

Alias baba yanditse ku itariki ya: 7-08-2020  →  Musubize

Cement irahenze cyane.Muri iyiminsi abacuruzi ba cement barikwiba abaturage. Nkuko RURA ikurikura ibijyanye nibiciro nibakurikirane abacuru ba cement kdi ufatwa abihanirwe kuburyo abera abandi isomo. Leta nitabare abaturage.

Sibomana Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 7-08-2020  →  Musubize

mwitera urujijo abantu ibiciro biri kwi soko birahanitse kandi cimerwa ikavuga yuko yamanuye ibiciro muzenguruke nyabugogo mubaze ibiciro murahita mu menya ukuri ariko murabikora ko aricyo kibazo minicom ntago ikora inshingano zayo neza

Alias yanditse ku itariki ya: 6-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka