Hagiye kubakwa inyubako ihuza umupaka wa Bukavu na Rusizi

Inama yahuje ubuyobozi bw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) n’abafatanyabikorwa, bemeje ko ku mupaka wa Rusizi II hubakwa inyubako ihuriweho n’impande zombi (One Stop border Post).

Inyubako izubakwa ku nkunga y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU) mu rwego rwo kongera umutekano ku mupaka no gufasha urujya n’uruza, ibikorwa by’ubukungu n’ubucuruzi mu karere k’ibiyaga bigari, bigamije gukomeza ubufatanye bw’ubukungu n’ubufatanye bw’abaturage bambuka imipaka.

Umupaka uhuriweho n’impande zombi uzafasha cyane cyane abaturage batuye mu mijyi ya Rusizi mu Rwanda na Bukavu muri DRC ahabarurwa abaturage bagera kuri miliyoni 3.

Umushinga wo kubaka umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi uzafasha gucunga imipaka ihuriweho, kugira ibikorwa remezo by’umupaka biteye imbere, aho imodoka zihagarara hameze neza, umuhanda ukoze neza ugana ku mupaka.

Umushinga wo kubaka umupaka uhuriweho uzoroshya urujya n’uruza rw’abakoresha umupaka wa Rusizi.

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubwikorezi mu Rwanda (RTDA), Imena Munyampenda, yavuze ko uyu mushinga ujyanye na gahunda z’u Rwanda rwihaye (NST1) ndetse n’icyerekezo 2050, ariko ikaba ari gahunda yo kwishyira hamwe mu karere.

Munyampenda yagize ati: "Turizera ko inyubako nizuzura zizateza imbere urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi."

Marc Malago Kashekere wari ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagize ati: "Ubu ni uburyo butanga inyungu mu koroshya ubucuruzi no guteza imbere ubukungu bw’akarere ndetse n’ubufatanye bw’abaturage."

Ibikorwa byo kubaka umupaka uhuza umujyi wa Rusizi na Bukavu bizatwara miliyoni 22 z’ama euro harimo n’ibikorwa by’ubwubatsi buzatangira mu ntangiriro za 2022, naho ibikorwa byo kubaka bizamara amezi 18.

Abayobozi bo ku ruhande rw'u Rwanda na DRC bahuriye mu karere ka Rusizi baganira ku nyubako igiye gushyirwa ku mupaka ihuriweho n'impande zombi
Abayobozi bo ku ruhande rw’u Rwanda na DRC bahuriye mu karere ka Rusizi baganira ku nyubako igiye gushyirwa ku mupaka ihuriweho n’impande zombi

N’ubwo umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi watanze inkunga, imiryango nka IOM na TradeMark East Africa (TMEA) ni yo izakurikirana iyubakwa ry’uyu mupaka ku bufatanye n’inzego za Leta zibishinzwe mu Rwanda na DRC.

Igihugu cya DRC cyoherezwamo byinshi bivuye mu Rwanda cyane cyane ibinyuze mu bucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ku kigero cya 86%.

Muri 2019, u Rwanda rwohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 372 z’amadolari ya Amerika, bingana na 32% by’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga, ariko aya mafaranga yagabanutse agera kuri miliyoni 88 z’amadolari ya Amerika muri 2020 kubera icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka