Gutatanya imbaraga kubakora umurimo umwe biteza igihombo – Habarurema

Nyuma y’igihe kigera ku myaka ibili bakora ariko ntacyo bageraho kuko bahoraga basa n’abahanganye, abanyamuryango b’amakoperative abiri akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu Murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo, yihurije hamwe kugirango yongeranye imbaraga kandi bagire icyerekezo gifatika.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, Habarurema Isaie, yashimiye abanyamuryango b’izi koperative umugambi bagize wo guhuza amaboko kuko ariyo nzira igaragaza kuzamuka vuba kurusha gukora batatanije imbaraga.

Nkuko bitangazwa n’abanyamuryo ba koperative zombi zakoreraga muri uyu murenge wa Ngarama arizo UNESCOM na STRAMORWA ngo nyuma yo kubona ko bakoreraga mu kajagali ntihagire abazamuka mu mutungo, no gukurikirana abanayamuryango bikagorana kuko wasangaga hari abadafite aho bahagaze hafatika, basanze ari ngombwa kuva mu bituma bahangana bakihuriza hamwe bityo n’akazi kabo kakagenda neza.

Habarurema Isaie, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu.
Habarurema Isaie, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu.

Ndayambaje Adolive wayoboraga UNESCOM, avuga ko bajya gufata umwanzuro wo kwihuriza muri koperative imwe ngo barebye kuri service zitangwa maze basanga igeze kure mu kuzuza ibisabwa ari STRAMORWA bafata umwanzuro wo kuba ariyo baganamo.

Habarurema Isai umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, yabasabye kugira icyerekezo mubyo bakora, ati: “turashima uburyo mwakiriye impanuro zo guharanira guhuza imbaraga kuko ari nacyo cyerekezo cy’igihugu, ibi bizabageza kuri byinshi”.

Ubuyobozi bwa STRAMORWA buvuga ko bwishimira izi mbaraga bungutse aho Rwabalinda Aloys uyihagarariye mu ntara y’iburasirazuba yavuze ko hari byinshi bigiye gukorwa birimo kwegereza aba banyamuryango service.

Abakora umwuga wo gutwara moto basabwe n’ubuyobozi bushinzwe umutekano ko uko batekereza ku iterambere, banatekereza ku mutekano bakirinda kuba baba icyuho cyo kuwuhungabanya.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka