Gicumbi: Hatashywe ku mugararagaro akabari k’amata

N’ubwo abantu benshi bamenyereye izina ry’akabari nk’ahantu hacururizwa inzoga, mu karere ka Gicumbi ho hatangijwe kumugaragaro akabari k’amata mu rwego rwo gukangurira abaturage kujya kuhagura amata kugirango indwara zikomoka ku mirire mbi zicike.

Ibi n’ibyatangajwe na Dr Christine Kanyandekwe umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe ubuhinzi mu Rwanda, uvuga ko kwita aho hantu hazajya hacururizwa amata akabari ko ari uburyo bwo gushishikariza abaturage n’abana babo ko bagomba kugira umuco wo kunywa amata kugirango bibafashe guca indwara zikomoka ku mirire mibi.

Akabari kazajya gasengererwamo amata.
Akabari kazajya gasengererwamo amata.

Indi mpamvu ngo bakise akabari k’amata n’ugufasha abaturage guhindura imyumvire y’uko bagomba kujya mu kabari k’inzoga ahubwo bagomba no kugana ako kabari bise akamata.

Arrahen Maiga, uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuhinzi n’imirire kwisi mumagambo ahinye mururimi rw’amahanga (FAO), avuga ko impamvu iyi gahunda yo gushing utubari tw’amata mu karere ka Gicumbi ari uko muri aka karere hari ubworozi bw’inka nyinshi ariko hakigaragara abana barwaye indwara zikomoka ku mirire mibi.

Avuga ko bizafasha benshi mu babyeyi kumva ko amafaranga uko yaba angana kose azabafasha kugurira abana babo bijyanye n’ubushobozi bwabo.

Abashyitsi bagaburiwe ku mata.
Abashyitsi bagaburiwe ku mata.

Ikindi ngo abaturage bazumva ko aho kujya kwirukira mu kabari k’inzoga ahubwo bazajya bagana muri ako kabari bityo bibafashe kunywa amata azatuma barushaho kugira ubuzima bwiza.

Abaturage bo mu kagari ka Ngondore ahafunguwe aka kabari k’amata ngo bizabafasha cyane kujya bajya kugurayo amata kuko ngo aba atunganyije neza, ibyo kandi bikazajyana no kuyagurira abana babo kugirango indwara zikomoka kumirire mibi zicike nk’uko byagarutsweho na Uwamahoro Clemantine.

Aka kabari k’amata kandi ngo n’abakuze bazajya bajya kukaguramo amata kugirango bice isari aho kugana mutubari tw’inzoga ngo kuko amata afasha abageze muzabukuru kugarura imbaraga.

Inkumi zizajya zikora muri ako kabari k'amata.
Inkumi zizajya zikora muri ako kabari k’amata.

Umusaza witwa Ntaganda Raurent yavuze ko ako kabari k’amata nikitabirwa kunywerwamo nk’akabari k’inzoga bizatanga umusaruro mwiza kuko usanga abantu benshi bikundira agacupa kuko ariko kabamara inyota.

Aka kabari k’amata kafunguwe mu kagari ka Ngondore mu murenge wa Byumba ku muhanda wa kaburimbo werekeza ku mupaka wa Gatuna hafi y’ikusanyrizo ry’amata rizwi ku izina rya IAKB. Nyuma yo gufungura aka kabari kandi harateganywa ko bazakomeza gufungura n’utundi tubari tw’amata muri aka karere ndetse no hirya no hino mu gihu.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka