Kutagira isoko kandi bituma bahura n’igihombo baba batateganyije baterwa no kwanga gusubirana iwabo imyaka baba bazanye kubera kwanga ko yongera kubavuna bayisubizayo bagahitamo kuyitangira amafaranga macye.
Uwitwa Chantal Mukanyandwi avuga ko adakunze kworoherwa n’urugendo kuko akora byibuze urugendo rw’amasaha abiri kugirango agere ku isoko ry’ahitwa kuri Base mu karere ka Rulindo.
Ati “turamutse tubonye isoko rya hafi iwacu twakira umunaniro dukunze guterwa no kujya kurema ayandi masoko kandi ndahamya ko umuntu atakongera no guhendwa”.
Theodore Nsengiyumva wo mu kagari ka Rutabo asobanura ko kuba iwabo nta dusoko duciriritse wahasanga bakaba batanagira n’imihanda ikoze neza kuburyo imodoka ziwunyuramo bituma bemera kuvunika bakora urugendo kugirango bageze imyaka yabo ku isoko.
Ati “burya n’ibikorwa by’amajyambere iyo bijya kugera ahantu habanza umuhanda, kuburyo n’uyu wacu bawukoze abantu bajya baza gushakira imyaka iwacu tutarinze dukora urugendo”.
Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Gashenyi, Fidele Mungaruriye, asobanura ko bitewe n’uburyo isoko ryo kuri Base rimaze igihe kandi rikaba ryitabirwa n’abantu baturutse impande zitandukanye bagize impungenge zo kwubaka isoko mu murenge wa Gashenyi kuko rishobora kubura abarirema.
Ati “icyo dutekereza ahubwo ni ukureba abaturage baturuka za Rutabo kuko hari byinshi bihahingwa bagakorerwa umuhanda kuburyo imodoka zihagenda zigasanga imyaka bejeje iwabo ikahagurirwa batiriwe bayikorera”.
Gusa ariko ngo abaturage ntibakwiye kumva ko ubuyobozi bwabatereranye ahubwo hagiye kurebwa koko niba iryo soko bifuza rihakwiriye bibanje kuganirwaho n’abaturage hamwe n’ubuyobozi bwabo.
Ubusanzwe abaturage batuye mu murenge wa Gashenyi barema isoko rya Base rirema gatatu mu cyumweru hamwe n’iryo muri santere ya Gakenke rirema kabiri mu cyumweru.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|