Bugesera: Barasaba akarere kubishyuriza isosiyete FIECO yabambuye

Abaturage bakoze imirimo yo gutinda umuhanda uhuza imirenge ya Musenyi na Shyara uzanyura ku gishanga cy’Umurago mu karere ka Bugesera barasaba akarere kutazishyura sosiyete yitwa FIECO yabakoresheje, itabanje kubishyura amafaranga bakoreye kuko yabambuye.

Umuzamu w’ibimodoka binini (Caterpillar) bikoreshwa mu gukora uwo muhanda, Muhire Phocas, avuga ko we na bagenzi be bambuwe amafaranga y’amezi 6, none ngo byatumye batabasha gukemura ibibazo mu gihe ariho bari bateze kuvana ubushobozi.

Yagize ati “ubu nta bwishingizi bwo kwivuza twatanze kuko amafaranga twari kuzayakura aha, ikindi ubu twaririye twarimaze dushaka igitunga imiryango yacu”.

Rwiyemezamirimo yananiwe atararangiza umuhanda yapatanye gukora.
Rwiyemezamirimo yananiwe atararangiza umuhanda yapatanye gukora.

Abo baturage basanga akarere ka Bugesera kadakwiye kuzishyura uwo rwiyemezamirimo amafaranga ye ya nyuma atabanje gukemura ikibazo cyabo. Ati “akarere nikaramuka kamwishyuye kandi kazi ko atatwishyuye niko tuzarega kuko kazi ko kaduhaye akazi”.

Karemangingo Gonzalve ukuriye sosiyete FIECO avuga ko atambuye abo baturage ahubwo impamvu batinze kubishyura ari ukubera ko habonetse ibibazo mu kurangiza akazi kandi n’akarere kakaba kabizi.

Ati “ubu turimo kureba uburyo twakemura ibyo bibazo dufatanyije n’akarere, ubundi abakozi bose batishyuwe bagahabwa amafaranga yabo”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Bugesera, Munyanziza Zéphanie, atangaza ko ako karere kifuza ko icyo kibazo cyakemuka vuba, abaturage nabo bakishyurwa. Abisobanura atya: “amasezerano dufitanye na rwiyemezamirimo avuga ko tugomba kumwishyura amafaranga ya nyuma ari uko abanje kwishyura abaturage bose yakoresheje”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Bugesera, Munyanziza Zéphanie.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Bugesera, Munyanziza Zéphanie.

Akarere ngo kagiye gusesa amasezeranye kagiranye n’iyo sosiyete kuko amasezerano bagiranye atubahirijwe.Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwafashe icyemezo cyo gutanga isoko ku wundi rwiyemezamirimo ngo azakomereze aho undi yananiriwe.

Uyu muhanda uzakemura ibibazo by’imigenderanire hagati y’iyo mirenge ya Shyara na Musenyi, ariko unafashe mu kubungabunga umutekano w’abaturage, dore ko basigaye baburira ubuzima muri icyo gishanga barigisemo bashaka inzira ibambutsa icyo gishanga.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka