Bugesera: Abaturage bubatse imihanda barasaba kwishyurwa miliyoni hafi 40

Abaturage bubatse imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera ndetse n’abandi baturage batanze ibikoresho kuri Entreprise EMMR barayishyuza miliyoni zikabakaba 40 z’amafaranga y’u Rwanda baheraniwemo na rwiyemezamirimo ndetse n’akarere.

Abaturage batarishyurwa bose uko ari 24 mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize bandikiye inzego zinyuranye basaba kurenganurwa, ariko na nubu ntibarishyurwa nk’uko bivugwa na Karenzo Jean wari umukapita w’abakozi bose.

Karenzo Jean wari umukapita w'abakozi bose.
Karenzo Jean wari umukapita w’abakozi bose.

Yagize ati “iyo mihanda yakiriwe by’agateganyo mu kwezi kwa 11/2013, njye andimo amezi umunani kuva icyo gihe kugeza uyu munsi twaramutegereje turamubura. Njye yankuye mu gihugu cy’u Burundi ariko umuryango wanjye ufite ibibazo kandi nabuze uko nabikemura kubera kubura amafaranga”.

Aba baturage bandikiye inzego zinyuranye basaba kurenganirwa, ibaruwa ya mbere yandikiwe akarere ku itariki ya 15/3/2013 yakiriwe n’akarere tariki ya 15/03/2013 nabwo basaba kurenganurwa.

Umuyobozi w’akarere nawe yandikiye umuyobozi wa EMMR (Enterprise Mukakimenyi Marie Rosine) amusaba kwishyura abakozi yakoresheje bitarenze tariki ya 16/4/2013. Ibyo ntibyakozwe nabwo , abaturage bongeye kwandika.

Imihanda yakozwe na EMMR (Enterprise Mukakimenyi Marie Rosine) mu karere ka Bugesera.
Imihanda yakozwe na EMMR (Enterprise Mukakimenyi Marie Rosine) mu karere ka Bugesera.

Tariki ya 16/12/2013 nabwo umuyobozi w’akarere ka Bugesera yongeye kwandikira Enterprise EMMR ayisaba ko bitarenze tariki ya 20/12/2013 yaba yishyuye abo baturage, ariko nabyo ntibyakozwe.

Umuyobozi wa Enterprise EMMR, Mukakimenyi Marie Rosine, avuga ko abo baturage bazishyurwa kuri fagiture ya nyuma akarere kazamwishyura, bityo ko akarere kutayamuha ahubwo kahita kishyura abo baturage.

Ati “njye numvikanye n’akarere ko kagomba kwishyura abo baturage hanyuma njye bakampa ayasigaye kuko bandimo arenga hafi miliyoni 50 batarampa”.

Hanakozwe inzira z'abagenzi zigezweho.
Hanakozwe inzira z’abagenzi zigezweho.

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwo buvuga ko bari bagitegereje rapport y’abatechnicien y’imirimo yakozwe kugira ngo rwiyemezamirimo yishyurwe fagiture ya nyuma, ariko kandi akazabanza kugaragaza uko yishyura abaturage ; nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, Munyanziza Zephanie.

Abisobanura muri aya magambo : “ icyabitindije nuko hari imibare yakozwe nabi maze bibagirwa gukuramo imisoro, ariko ndizeza aba baturage ko bitarenze tariki ya 24/1/2014 ko bazaba bahawe amafaranga yabo”.

Inyandiko yakozwe n’umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Bugesera igaragaza ko EMMR irimo imyenda ikabakaba miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka