BK yatangaje 25 bakomeje mu irushanwa ‘Urumuri’
Banki ya Kigali (BK) yatangaje urutonde rw’abantu 25 bahize abandi mu irushanwa ‘Urumuri Business competition’ rya 2019, bakaba bakomeje muri iri rushanwa rishyira imbere udushya, bityo hakaba hari ikizere ko rizateza iterambere gahunda ya ‘made in Rwanda’.
Uru rutonde rw’abanyamahirwe rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki 03 Gicurasi 2019, bakaba baratoranyijwe mu bantu bagera ku 100 hirya no hino mu gihugu.
Nathalie Niyonzima, umuyobozi w’inkomoko entrepreneur development, umufatanyabikorwa wa BK muri iyi gahunda, yavuze ko aba batoranyijwe bagiye guhabwa amasomo mu gihe cy’amezi atandatu ku Nkomoko, kugirango barusheho kuba intyoza mu bijyanye no gushora imari ndetse no kuyobora ibikorwa.
Muri aya mahugurwa, buri wese muri iri tsinda azajya asobanurira umushinga we BK, harebwe iyazana impinduka kurusha iyindi, maze ku mpera z’amahugurwa, hazatoranywemo itanu muri 25, buri wose uhabwe inguzanyo ya miliyoni 25 idafite inyungu muri iki cyiciro cya gatatu cy’uyu mushinga.
Cyakora ngo gutoranya mo batanu bahiga abandi ntabwo bizoroha kuko iyi mishinga yose uko ari 25 ngo ni myiza cyane, kuburyo BK ibona n’abatazaza muri batanu ba mbere bazafashwa mu kuba babona ubundi bufasha muri banki, nko muri BK Capital.
Imyinshi muri iyi mishinga yatoranyijwe ikora ahanini ku byiciro by’ubucuruzi biri kuzamuka kurusha ibindi nk’ubukerarugendo, kwakira abashyitsi, ikoranabuhanga, gucuruza, inganda nto, ubuhinzi ndetse no gutunganya umusaruro uva mu buhinzi n’ubworozi.
Hamdoun Bizimana, umuyobozi wa Isoratio Ltd ifite umushinga uzita cyane kubijyanye no kutangiza ikirere, yifashishije amapine ashaje agakoramo intebe aho salon imwe ayigurisha ku bihumbi 180, mu gihe iz’ibiti zigera ku bihumbi 300.
Deogratias Mutuyimana, yashinze ikitwa Stove Ltd, gifite umushinga witwa Canarimwe, aho wifashisha amakara make n’imbabura icomekwa ku mashanyarazi, bigatuma umufuka umwe w’amakara wakoreshwa amezi atatu mu gihe no kurangiza ukwezi bitapfaga gukunda.
Rugero Uwase Aline, yashinze Sol and Wax Design Ltd, ikora ibijyanye no gushushanya imideli no kwambika abantu, ayivana mu Bufaransa ayizana mu Rwanda, maze anafungura umushinga wo kohereza ibyo akora hanze awita Vuba Express.
@BankofKigali ifatanyije ikigo cyitwa @Inkomoko , batangaje ba rwiyemezamirimo 25 bazatoranywamo abahabwa inguzanyo itagira inyungu muri gahunda yiswe ‘Urumuri’ mu guteza imbere imishinga y’ibikorerwa mu Rwanda.
| IGIHE #RwOT📸@MUHIZIS pic.twitter.com/9c9Yd0eLkE
— IGIHE (@IGIHE) May 3, 2019
Sharon Akanyana, umuyobozi wa Ishyo foods Ltd, ufite ubucuruzi bwo gukora confitire y’ibinyomoro kandi akaba ashaka no kwagura ibikorwa bye akora na yoghurt mu mbuto zitandukanye.
Umuyobozi w’inkoko Anathalie Niyonzima, avuga ko mu guteza imbere iyi mishinga baba banareba ku iterambere rya Made in Rwanda, kandi ko abaryitabiriye bazafashwa uko bishoboka kose.
“gahunda yacu ni uko mu mezi atandatu izi business zizaba zikomeye kurusha uko byigeze kumera.”
Mu myaka itatu ishizwe BK Urumuri yafashe mu iterambere ry’imishinga mishya kandi ifite udushya igera ku 100.
You want to know more about BK #Urumuri and how this initiative supports Rwandan #entrepreneurs? There is some more information for you! pic.twitter.com/WkoTHdctTc
— Inkomoko Entrepreneur Development (@Inkomoko) May 3, 2019
Umuyobozi w’inkomoko akangurira abashoramari guteza imbere gahunda ya ‘made in Rwanda’ mu byo bakora.
Thierry Nshuti, umuyobozi muri BK ushinzwe imenyekanishabikorwa, yavuze ko amafaranga aza ku mwanya wa gatatu mu byo iyi banki ishyira imbere, birongojwe imbere n’ubushake bwo gufasha aba ba rwiyemezamirimo, guhanga udushya ndetse no kuzamura ubumenyi.
Ati “icyambere kidutera ibi ni umutima ushaka guteza imbere ubucuruzi ngo ababukora babone ubumenyi butuma bakora bitandukanye n’uko bahoze bakora.”
Avuga kandi ko muri iri rushanwa babonye ibitekerezo byiza cyane kandi byifitemo udushya, akavuga ko n’abatazabasha kuza mu bambere bazafashwa mu bundi buryo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|