Bamwe mu bacuruzi banini baravugwaho kudatanga inyemezabuguzi bagamije kunyereza imisoro

Abikorera bato bo mu ntara y’Uburengerazuba baratunga agatoki bamwe mu bacuruzi banini badatanga inyemezabuguzi, rimwe na rimwe bagamije kunyereza imisoro, ibi kandi ngo bikaba bishobora guteza ingaruka mbi ku mucuruzi muto zirimo no kwamburwa ibicuruzwa bye mu gihe abifatanywe nta cyangombwa afite kigaragaza aho yabiranguye.

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’abasora ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba wizihijwe tariki 14/10/2013, abikorera bo muri iyo ntara bagaragaje ko hari abacuruzi banini biganjemo ab’i Kigali bafite ingeso yo kudatanga inyemezabuguzi bagamije kunyereza imisoro.

Ibi ngo bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu ndetse no ku muguzi uba waturutse mu ntara aje i Kigali kurangura, nk’uko bisobanurwa na Kamunzizi Godefroid uhagarariye urugaga rw’abikorera mu ntara y’Iburengerazuba.

Uhagarariye urugaga rw'abikorera mu Burengerazuba yagaragaje ko hariho ikibazo cy'abacuruzi banini badatanga fagitire.
Uhagarariye urugaga rw’abikorera mu Burengerazuba yagaragaje ko hariho ikibazo cy’abacuruzi banini badatanga fagitire.

Ati “abikorera baracyafitanye ikibazo n’ abacuruzi banini ba Kigali mu mitangire y’inyemezabuguzi, aho batemera gutanga inyemezabuguzi zifite agaciro k’ibyo abikorera baranguye babijyanye mu ntara. Ibyo bigira ingaruka ku bikorera bato barangura bakajya gucururiza mu ntara.”

Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, Ben Kagarama, yavuze ko ikibazo abacuruzi bo mu ntara bahura na cyo cya bamwe mu banyakigali bimana fagitire, ari ikibazo basanzwe bazi bakaba barimo kugerageza kwigisha buri wese kugira ngo abagifite ingeso yo kudatanga fagitire no kunyereza imisoro babicikeho.

Ati “Abanyakigali banga gutanga fagitire, ngira ngo namwe mubishatse mwabafatira icyemezo kuko ari mwe bakiliya babo. Mujye mugura aho babaha fagitire kuko no kutaka fagitire harimo ingaruka zikomeye kuko buri wese ubifituye ububasha yakwambura ibyo bintu kuko nta kiba kigaragaza ko ibyo bintu ari ibyawe.

Komiseri mukuru w'ikigo cy'imisoro n'amahoro yamaganye abanyereza imisoro kimwe n'ababibona bakicecekera.
Komiseri mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro yamaganye abanyereza imisoro kimwe n’ababibona bakicecekera.

Igihe uvanye ibicuruzwa i Kigali, mu nzira hakagira uguhohotera akabikwambura, ushobora no kubibura kuko udafite ikigaragaza ko ari ibyawe. Turwana na byo rero kugira ngo turebe ko iyo myumvire yahinduka, ariko nidufatanya bizarushaho kugera hasi. ”

Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro yaboneyeho no kwamagana abantu banyereza nkana imisoro, ababafasha kuyinyereza, kimwe n’ababona aho imisoro inyerezwa bakirebera hirya.

Bimwe mu byagezweho n’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu mwaka ushize wa 2012/2013 harimo kunoza imikorere no gutanga serivisi nziza birimo kuba barashyize ingufu nyinshi mu gukurikirana igikorwa cyo kumenyekanisha no kwishyura imisoro ndetse n’imisanzu y’abizigamira hifashishijwe ikoranabuhanga (ari byo bita e-filing na e-payment).

Ababaye indashyikirwa mu gutanga imisoro Iburengerazuba bashimwe.
Ababaye indashyikirwa mu gutanga imisoro Iburengerazuba bashimwe.

Imibare itangwa n’ikigo cy’imisoro n’amahoro igaragaza ko abantu bamaze kwitabira icyo gikorwa bamaze kugera ku bihumbi 25 bakoresha uburyo bwo kumenyekanisha no kwishyura imisoro buri kwezi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Komiseri Kagarama yashimiye abamaze kubyitabira, akangurira n’abasigaye kubyitabira kuko bifite akamaro ko kubagabanyiriza ingendo bakoraga mbere.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikintu gishobora gukorwa ni uko umucuruzi munini utumiza hanze cg ukorera mu gihugu stock iba izwi hashingiye ku mpapuro aba yaratumirijeho cg ibyo yakoze mu ruganda noneho RRA ibahe ishingano zo gukora declaration yibyo batumije cg bakoze noneho icyo gihe nadatanga facture bizagaragara ko hari ibyasohotse atayitanze abihanirwe. Bityo uzajya ujya kugura azajya ayibona.

karamaga yanditse ku itariki ya: 16-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka