Bamwe mu bacuruzi bakomeje kuzamura ibiciro birengagije amabwiriza ya Leta

Bamwe mu bacuruzi bakomeje kugira urwitwazo icyorezo cya Coronavirus, bakazamura ibiciro uko bishakiye, barenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta arimo iryo kutazamura ibiciro ku bicuruzwa byabo.

Ibi bikomeje gukorwa, nyamara hari itangazo ubuyobozi bukuru bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda(PSF) bwasohoye bugendeye ku itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rimenyesha ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus (COVID-19), kugira ngo ubucuruzi budahungabana.

Mu mujyi wa Musanze, amwe muri ayo mabwiriza akomeje kwirengagizwa aho abacuruzi bakomeje kuzamura ibiciro uko bishakiye, cyane cyane ibyifashishwa mu isuku hagamijwe kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho hari n’abadatinya gukuba inshuro zirenze ebyiri ku kiguzi cyari gisanzwe.

Mu bacuruzi baganiriye na Kigali Today, abenshi mu bemeye kuvuga ni abatazamuye ibiciro, mu gihe ababizamura uko bishakiye birinze kuvugana n’itangazamakuru.

Twizeyumukiza Martin, Umucuruzi wa Butike agira ati “Hari abacuruzi benshi burije ibiciro kandi byatubangamiye cyane, nahuye n’umuturanyi wanjye avuye kugura “Kandagira ukarabe” ambwira ko ayiguze ibihumbi bitanu, ndamanuka njya nanjye kuyigura ngeze ku isoko nsanga bazamuyeho ibihumbi bine banca icyenda, murumva ko hari abacuruzi bari gukora ubujura”.

Akomeza agira ati “Kubera ko nari nitwaje ibihumbi bitanu, nagiye gushaka akandi gaciriritse gasanzwe kagura ibihumbi bibiri magana atanu, nkabajije banca ibihumbi birindwi mpfa gutaha. Babyurije cyane, hari abacuruzi badufatiranyije n’ibibazo cyane cyane mu isoko rishya rya Goiko, mu maduka acuruza ibikoresho by’ubwubatsi, nta mpuhwe”.

Uwo mugabo usanzwe ucuruza ibiribwa, yavuze ko adashobora kubyuriza kuko kwaba ari ugufatira abaturage mu bibazo. Asaba ko Leta yakurikirana abakomeje kuriza ibiciro uko bishakiye mu gihe abaturage bari mu bibazo batewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Umurisa Safine ufite iduka ry’imyenda mu mujyi wa Musanze, na we yavuze ko hari abacuruzi bakomeje kuba ba rusahuriramunduru bahenda abaturage ku bicuruzwa bagurisha.

Agira ati “Turabibona hari abakomeje kugendera muri ibi bibazo igihugu kirimo bakazamura ibiciro, ariko si byiza. Nkanjye naranguye mbere mfite sitoke yuzuye, sinshobora kuzamura ibiciro, abakiriya ntabo kubera ingaruka z’iki cyorezo, nta bukwe, nta birori ngo umuntu abe yagura umwambaro, ni igihombo ku bacuruzi no ku gihugu. Gusa turakomeza dusenge turebe ko ibi byashira ubuzima bugakomeza”.

Si abacuruzi bo mu maduka gusa babonye ko icyo kibazo cyo kongera ibiciro kiri kudindiza imibereho myiza y’abaturage. Umuvuzi gakondo witwa Gasongo Jean, asanga ibyo bamwe bari gukora babangamira rubanda rugufi bazamura ibiciro bidakwiye.

Agira ati “Ntabwo bikwiriye ko abantu bifashisha ibihe bibi turimo ngo babangamire rubanda rugufi bahenda abaturage, ibyakabaye byiza ni uko habaho ukwihanganirana, kugira ngo tubashe kurwanya iki cyorezo kitubangamiye.

Nkanjye ndi umuvuzi gakondo, ariko ntabwo nteganya kuzamura ibiciro ku bangana baba bafite ibibazo by’uburwayi, ngo mfatire mu bihe bibi turimo ngo nzamure ibiciro, ibiciro ni ibisanzwe”.

Yababajwe n’uko ibikenerwa mu kurwanya Coronavirus, ari byo bari kuzamura kandi bakagombye korohereza abaturage mu kunganira Leta guhashya icyorezo cyugarije isi.

Ubuyobozi bw’abikorera (PSF) mu mujyi wa Musanze na bwo bwemeza ko hari abacuruzi bakoze ibitemewe bazamura ibiciro, bahenda abaturage ntibabahe n’inyemezabwishyu ku byo baguze aho bakomeje no kwiba Leta.

Ubwo buyobozi bufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano, bukaba bwiyemeje gushakisha abacuruzi bakomeje kurenga ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, yo kutazamura ibiciro nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Turatsinze Straton, Umuyobozi w’urugaga rw’Abikorera(PSF) mu Karere ka Musanze.

Agira ati “Turi guhangana na byo, ariko abacuruzi baciye ibintu. Urasanga ikintu gisanzwe kigura ibihumbi bitatu bagishyize ku bihumbi bitanu, cyane cyane ibijyanye n’isuku ndetse no mu byo kurya, ariko twababaza bakatubwira ngo ni i Kigali byaturutse, i Kigali na bo bafite ikibazo cyo kudatanga fagitire, biri kutubera imbogamizi zo kumenya impamvu y’izamurwa ry’ibiciro”.

Akomeza agira ati “Umuntu ari kujya kugura ikintu, bamuhenda agapfa kwishyura kubera kubura uko agira. Nidufatanya n’inzego zose biragabanuka, ubu twiriwe mu masoko tugenzura ibyo bikorwa bibi nitumara guhana bamwe biragabanuka. Buri muntu wese afite gahunda yo guhaha byinshi ngo abike kubera ubwoba bw’iki cyorezo. Kandi n’i Kigali ni ko bimeze, ejo nari ndiyo wabonaga amamodoka yose asa n’aho aje gupakira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka