Amajyepfo: Abasora bitwaye neza kurusha abandi babishimiwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 cyashimiye abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo bitwaye neza kurusha abandi, umwe umwe muri buri Karere.

Abasora bitwaye neza kurusha abandi mu turere two mu Majyepfo babiherewe amashimwe
Abasora bitwaye neza kurusha abandi mu turere two mu Majyepfo babiherewe amashimwe

Abo ni Shapoorji Pallonji and Company Private bari gukora uruganda ruzajya rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri muri Gisagara na Mata Tea Company Ltd itunganya icyayi muri Nyaruguru.

Hari na Alpha Supply Food Company Ltd itunganya umuceri muri Nyanza, Ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (Piass) ry’i Huye, iguriro Lumina ry’i Muhanga, uruganda rutunganya icyayi rwa Kitabi muri Nyamagabe, ivuriro ry’amaso ryo ku Kamonyi na Gafunzo Agro-Processing Center Ltd itunganya umuceri mu Karere ka Ruhango.

Abashimwe bavuga ko ibanga rya mbere babikesha ari ukuba batangira imisoro ku gihe uko yakabaye, nta gukwepa, nk’uko bivugwa na Jean René Rurangwa, umuyobozi muri Piass ushinzwe imari n’umutungo.

Habaye ibiganiro nyunguranabitekerezo
Habaye ibiganiro nyunguranabitekerezo

Agira ati "Piass ni Kaminuza yigenga y’Abaporotesitanti, mu bituranga harimo ubunyangamugayo. Umusoro ni amafaranga tuba twakiriye ngo tuyashyikirize igihugu. Rero twabaye inyangamugayo dutanga amafaranga uko tubisabwa kandi ku gihe."

Kwishyura ku gihe na byo, babikesha kwifashisha ikoranabuhanga mu gusora, nk’uko bivugwa na Emmanuel Kanyesigye uyobora uruganda rw’icyayi rwa Mata.

Ati "Twari twarahuguwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro. Twaryifashishishije mu gutanga amafaranga y’imisoro yose kandi ku gihe. Twari dutandukanye n’abari bakishyura bakoresheje uburyo busanzwe."

Abasora bitabira gusora neza kandi ku gihe bavuga ko babikora batarinze kubihatirwa kuko bizamura igihugu n’umuturage wo hasi, na we akavamo umukiriya.

Egide Kayitasire, Visi Perezida w’urugaga rw’abikorera muri Huye, yagize ati "Imisoro ikusanywa na RRA ni yo ishyirwa mu ngengo y’imari y’igihugu, ikubaka imihanda, amashuri,... Kandi burya iyo Leta iyifashishije mu kuzamura umuturage wo hasi, ni we uhinduka umukiliya, agatuma usora atera imbere, na we akongera agatanga umusoro wo kubaka igihugu."

Komiseri mukuru wungirije, akaba na komiseri ushinzwe imirimo rusange muri RRA, Jean-Louis Karingondo, avuga ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2019-2020, RAA yari ifite intego yo kwinjiza miliyari 1589, yinjiza miliyari 1516.3. Iyi ntego yayigezeho ku rugero rwa 95.4%.

Icyakora na none ngo habayeho izamuka ringana na 6.6% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije wa 2018-2019.

Mu Ntara y’Amajyepfo ho binjije imisoro myinshi ugereranyije n’iyateganywaga, kuko hari intego yo kwinjiza miliyari 37.3, hakinjizwa miliyari 46.3. Imisoro yinjijwe ku rugero rwa 124%.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo yashimiye abasora bataciwe intege n'icyorezo cya covid-19 bagakomeza gusora neza
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yashimiye abasora bataciwe intege n’icyorezo cya covid-19 bagakomeza gusora neza

Icyakora na none ugereranyije n’umwaka wa 2018-2019, ngo habayeho inyongera ya 38.8% ingana na miliyari 12.9.

Muri uyu mwaka wa 2020-2021, biteganyijwe ko Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyizinjiza mu isanduku ya Leta miliyari 1564.4.

Intara y’Amajyepfo yonyine irasabwa kwinjiza imisoro y’imbere mu gihugu ingana na miliyari 43.3 naho imisoro n’amahoro byinjizwa n’uturere two muri iyi Ntara izaba ingana na miliyari 10.2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka