Abaturiye umupaka wa DR Congo barasaba gukorerwa imihanda ibafasha mu buhahirane

Abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharaanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu basaba ko mu ngengo y’imari ya 2021/2022 bakorerwa imihanda ibafasha mu buhahirane butuma bageza imyaka ku isoko.

Umwe mu baturage atanga ibitekerezo ku bikorwa by'iterambere byakorerwa abaturiye umupaka
Umwe mu baturage atanga ibitekerezo ku bikorwa by’iterambere byakorerwa abaturiye umupaka

Ibikorwa byo kwakira ibitekerezo bizashingirwaho mu iteganyabikorwa ry’Ingengo y’Imari n’Imihigo y’Akarere ka Rubavu ya 2021/2022 byatangiye gutangwa tariki 02 Ukuboza 2020, abaturage bagaragaza ko bimwe mu bikorwa bifuza ko bishyirwamo imbaraga bagashobora kugira imibereho myiza n’iterambere rirambye birimo kwegerezwa imihanda, ivuriro, amazi meza, amashuri, gufasha abaturage kubona amacumbi no kwegerezwa amashanyarazi.

Bizimana Jean Bosco avuga ko ko bifuza gukorerwa imihanda nka kaburimbo kugira ngo imodoka zishobore kuza gutwara umusaruro wabo mu buhinzi.

Yagize ati « Twifuza imihanda tukageza umusaruro ku isoko abacuruzi bakagera ku mirima abacuruzi ntibaduhende, imihanda twakorewe yaracitse bigatuma imodoka zitinya kutugeraho, byaba byiza mudukoreye imihanda ya kaburimbo. »

Nyirabadepite Annociate umuturage mu murenge wa Busasamana avuga ko hari aho badafite amashanyarazi kandi bayakeneye hamwe na internet.

Uwimana Christine avuga ko bakeneye ko abana babo biga ahantu heza kandi kugira ngo bigerweho bagasanga ubuyobozi bwabafasha.

Umurenge wa Busasamana ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Rubavu. Weramo ibirayi n’imboga bigurishwa mu bice bitandukanye by’igihugu ariko abaturage bavuga ko kutagira imihanda myiza bituma imodoka zibagurira zitabageraho imyaka yabo igahera mu murima.

Si rimwe cyangwa kabiri humvikanye ko ibirayi byaboreye mu mirima kubera kubura isoko cyangwa imboga z’amashu n’ibitunguru byabuze isoko bakabihingiraho cyangwa bakabiha amatungo kugira ngo bashobore guhinga ibindi kubera ko baba babuze abaguzi, nyamara baba bashoye amafaranga mu buhinzi bwabo.

Abaturage bavuga ko bakeneye kaburimbo inyura mu murenge wabo ihuza umujyi wa Gisenyi kugira ngo biborohere kubona abaguzi. Bavuga ko bakeneye n’ikigo nderabuzima gisimbura icyo bafite bubakiwe mu 1977.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse, avuga ko kuba abaturage bagaragaza ibikorwa bashaka gukorerwa bitanga ikizere ko babigiramo uruhare, bigatuma ibyateguwe bigerwaho.

Munyantwali avuga ko iyo imihigo yashyizwemo ibikorwa umuturage yagaragaje agira uruhare mu kubikora bigatuma n’imihigo igerwaho abayiteguye bakagira amanota meza.

Ati "Ibikorwa bigaragazwa n’abaturage ni byo bitorwamo ibishyirwa mu ngengo y’imari no mu mihigo."

Ingengo y’imari ya 2020/2021 mu Karere ka Rubavu izatwara miliyari 33 na miliyoni 100 n’ibihumbi 845 n’amafaranga 921, muri yo iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage rizatwara miliyari 20 na miliyoni 695 n’amafaranga 793, iterambere ry’ubukungu ritware miliyari 7 na miliyoni 404 n’ibihumbi 548 n’amafaranga 776 mu gihe imiyoborere myiza yagenewe miliyoni 485 n’ibihumbi 475.

Ibi bikagaragaza ko ibyerekeranye n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage bizatwara ingengo y’imari ya 72.4%.

Hagendewe ku bitekerezo byatanzwe muri 2019/2020, mu bitekerezo 112 byatanzwe n’abaturage, ibitekerezo 63 ni byo byashyizwe mu bikorwa, naho mu bitekerezo 61 byatanzwe mu mwaka wa 2020/2021 ibyashyizwe mu bikorwa ni 42.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka