Abatumiza ibicuruzwa mu mahanga barasabwa guca ukubiri n’ingeso yo gukwepa imisoro

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kirasaba abatumiza ibicuruzwa mu mahanga guca ukubiri n’umuco wo kunyereza imisoro kandi bagakoresha neza ubworoherezwe (facilities) service za gasutamo zigenda zibashyirirwaho.

Ibi babisabwe na Komiseri Mukuru Ben Kagarama Bahizi mu nama yagiranye nabo tariki 30/04/2013 ku cyicaro cya RRA. Ibi bikaba bije nyuma y’uko bamwe muri bagenzi babo, boroherezwa muri gasutamo, ugasanga barafatirwa mu bikorwa bya magendu bitandukanye.

Mu nshingano ryihaye, Ishami rya Gasutamo ryashyiriyeho servisi nyinshi abayigana, cyane cyane abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, zibafasha mu kwihutisha akazi kabo bityo ntibatinde ku mipaka.

Muri ubwo bworoherezwe babona harimo Blue Channel, ihabwa umucuruzi ufatwa nk’inyangamugayo. Uwahawe ubu bworoherezwe ntabwo atinda ku mupaka akorerwa igenzura kuko aba yizewe.

Abatumiza ibicuruzwa mu mahanga biyemeje ko bagiye kureka ingeso yo gukwepa imisoro.
Abatumiza ibicuruzwa mu mahanga biyemeje ko bagiye kureka ingeso yo gukwepa imisoro.

Ku batumiza ibicuruzwa bikorerwa mu karere ka EAC basabwa icyemezo cy’inkomoko cy’ibyo bicuruzwa ubundi ntibacibwe amahoro ya Gasutamo. Gasutamo kandi yongereye amasaha yo gukora ku buryo ubu ku mipaka itandukanye barakora amasaha 24/24.

Icyakora n’ubwo ubu bworoherezwe buhari ntibibuza ko hari ababwitwaza bagakora amanyanga bagamije gushaka gukwepa imisoro. Bamwe batubya agaciro n’ingano y’ibyo binjiza muri gasutamo, abandi bakabeshya ko inkomoko yabyo ari muri EAC kandi byavuye ahandi.

Mu minsi ishize hagaragaye kandi n’abacuruzi batumiriza ibicuruzwa kuri Quitus Fiscal za bagenzi babo barangiza bagahita bafunga ibikorwa by’ubucuruzi byabo bityo ntibagaragaze imisoro bagomba Leta.

Kubera ko ibi byaha byakomeje kugaragara kuri bamwe mu batumiza ibicuruzwa mu mahanga, byatumye Komiseri Mukuru wa RRA Ben Kagarama ari kumwe na Komiseri Mukuru Wungirije akaba na Komiseri wa Gasutamo Richard Tusabe bagirana ibiganiro n’abo bacuruzi mu rwego rwo kubasaba guhindura imikorere kugira ngo birinde ingaruka zaturuka ku gukora ibyo bikorwa bya magendu.

Abo bacuruzi hagati yabo biyemerera ko hari amakosa bakora kandi ikiba kigamijwe ari ugukwepa imisoro, bakaba biyemeje kwisubiraho.
Karangwa ni umwe mu batumiza ibicuruzwa mu mahanga.

Agira ati: "Tuzi ko impamvu twandika companies zacu ku bantu bashaje, abantu bagiye gupfa cyangwa se abana b’impinja, ni uko tuba dukwepa imisoro. Nabwo ni ubujura. RRA ikwiye kujya ireba n’aha hantu noneho ikamenya ngo nyiri kampani ninde ni muntu ki."

Komiseri Mukuru wa RRA Ben Kagarama (iburyo) ari kumwe na Komiseri Mukuru Wungirije akaba na Komiseri wa Gasutamo Richard Tusabe.
Komiseri Mukuru wa RRA Ben Kagarama (iburyo) ari kumwe na Komiseri Mukuru Wungirije akaba na Komiseri wa Gasutamo Richard Tusabe.

Komiseri Mukuru yishimiye ibiganiro bagiranye n’abo bacuruzi kuko habayemo gusasa inzobe ndetse anavuga ko ku ruhande rwa RRA hazakorwa igishoboka cyose kugira ngo uwo ari we wese ukora agamije gutubya umusoro wa Leta azarwanywa.

Yagize ati: "Ikigaragaye cyiza ni uko twiyemeje ko rugiye kurokoka tukabivaho, twiyemeje ko tugiye kurwanya ababikora cyangwa se tukabura abo turwanya dusanga nabo ntabakibaho barabirokotse".

Ku ruhande rwa RRA ngo ubworoherezwe mu bucuruzi bwashyizweho ntibuzavanwaho kuko hari ababukoresha nabi ariko hashyizweho ingamba zikarishye zo gutahura ba rusahurira mu nduru ingaruka akaba ari bo bazajya bazirengera.

Gukora ubucuruzi bwa magendu cyangwa gukwepa imisoro mu nzira izo ari zo zose ni icyaha gikomeye kizahaza ubukungu. Ugifatiwemo nawe agaragara nk’umwanzi w’iterambere ry’igihugu.

Iyi nkuru twayohererejwe na Bosco Nsabiyaremye ushinzwe itangazamakuru muri RAA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

magendu rwose muyihashye igihugu cyacu cyiteze imbere. Ariko reka nkebure abacuruzi, niba baborohereza ntibabagenzure kuko babizeye bityo ubucuruzi bwanyu bukihuta kuki mwe murengwa mugatangira guhitisha za magendu. kandi babafataga nk’inyangamugayo. Cyangwa mushaka ko bongera kujya babamaza iminsi ku mupaka bagenzura buri cyose?
Abatubahiriza itegeko rwose mujye mubahana ndetse mubatangarize abanyarwanda.

Kilolo yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka