Abanyenganda ngo nibakoresha ibirango by’ubuziranenge bazacuruza nta mipaka

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) kiremeza ko kwitabira gushyira ikirango cy’ubuziranenge ku bicuruzwa, bizafasha abanyenganda kwizerwa n’abaguzi b’ibyo bakora, ndetse bagashobora no kujya gucuruza mu mahanga badafatiwe ku mipaka.

Kuri uyu wa mbere tariki 14/10/2013, ubwo isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuziranenge, RBS yibukije abanyenganda kwitabira gushyirisha ibirango by’ubuziranenge ku bicuruzwa byabo, kugirango nabo bajye gucuruza nta nkomyi ku isoko rigari ry’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) n’ahandi ku isi.

Rwigimba Yves-Severain, ushinzwe ishami ritanga ibirango bya RBS yagize ati: “Ikirango cy’ubuziranenge ku gicuruzwa, gitanga icyizere ku muguzi ko nta ngaruka mbi kizamugiraho, ndetse ku bifuza kujya gucuruza ku masoko yo muri EAC, iyo ibicuruzwa byabo bidafite ikirango, bifatirwa ku mipaka, bakabanza kujya gusuzumwa, byahatinda bikangirika”.

Inyange Industries ni rumwe mu nganda zo mu Rwanda zahawe ikirango cy'ubuziranenge.
Inyange Industries ni rumwe mu nganda zo mu Rwanda zahawe ikirango cy’ubuziranenge.

Yavuze ko ikirango cy’ubuziranenge kigurwa guhera ku mafaranga ibihumbi 230 y’u Rwanda, (akagenda aba menshi bikurikije ubunini bw’uruganda).

Ikirango cy’ubuziranenge ngo ntikirenza ibyumweru bibiri kitaratangwa, nyuma y’aho ucyifuza yanditse abisaba, abakozi ba RBS bakajya gusuzuma uburyo atunganya igicuruzwa guhera ku gikoresho cy’ibanze kugeza kivuyemo ikintu cyifuzwa.

Mu bicuruzwa bitandukanye byamamaye mu Rwanda no mu bihugu bihana imbibe, harimo ibitarashyirwaho ibirango by’ubuzirangenge; kubwa RBS ngo ibyo birango bigiyeho, byarushaho kugurwa ku masoko ya EAC n’ahandi ku isi.

Umuceri witwa Rice mart n'Akabanga ka Nyirangarama ni bimwe mu bicuruzwa byamamaye mu Rwanda ariko ntibirahabwa ikirango cy'ubuziranenge.
Umuceri witwa Rice mart n’Akabanga ka Nyirangarama ni bimwe mu bicuruzwa byamamaye mu Rwanda ariko ntibirahabwa ikirango cy’ubuziranenge.

Abacuruzi baganiriye na Kigali Today bajya inama ko abantu bagombye kurushaho kwitabira isuku no gutunganya mu buryo bunoze ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, kugirango ibitumizwa mu mahanga bidakomeza kubirusha isoko.

Ikigo cya RBS kivuga ko kuva mu mwaka wa 2011 kimaze gushyira ibirango by’ubuzirangenge ku bicuruzwa 122, byiganjemo ibiribwa, ibinyobwa, ibikoresho by’isuku hamwe n’ibikoresho by’ubwubatsi.

Inzira iracyari ndende ku ruhande rw’u Rwanda, mu gihe ku rwego mpuzamahanga umunsi wahariwe ubuziranenge watangiye kwizihizwa mu myaka 43 ishize; akaba aribwo abanyenganda b’ahandi bihaye intego yo kugira isi itunganye kubera gukoresha ibintu byujuje ibipimo bikenewe.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Babiha icyokirango cg babireka, ariko abanyenganda bage bagerageza kuduha ibicuruzwa binganya quality n’ibyo bohereza hanze y’igihugu.

kamana yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka