Abacuruzi ngo basanga igiciro cy’utumashini dutanga inyemezabwishyu gihanitse

Bamwe mu bacururiza mu turere twa Kayonza na Ngoma ngo basanga igiciro cy’utumashini dutanga inyemezabwishyu gihanitse, ku buryo bishobora kuzaba imbogamizi ku bucuruzi bwa bo bitewe n’uko ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kibategeka gukoresha utwo tumashini.

Akamashini kamwe ngo kagurishwa ku giciro kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 na 500, kandi ngo biteganyijwe ko bitarenze taliki ya 31/03/2014 abacuruzi bose bacuruza ibintu byishyuriwe umusoro wa TVA bagomba kuba bakoresha utwo tumashini.

Abacuruzi bavuga ko utwo tumashini ari twiza kuko tuzaborohereza akazi cyane cyane nk’abakoreshaga abakozi bashinzwe kubarura imari, ariko ngo hari imbogamizi nyinshi zirimo n’igiciro kiri hejuru kandi dukora ari uko hari umuriro kandi usanga ahantu hamwe na hamwe nta muriro uhari.

Nubwo abo bacuruzi bavuga ko igiciro cy’utwo tumashini gihanitse ku buryo kizabangamira ubucuruzi bwa bo, Gakwerere Jean Marie Vianney ushinzwe guhugura abasora mu kigo cy’imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority avuga ko abacuruzi bakwiye kwitabira ubwo buryo bushya bwo gutanga inyemezabwishyu bagasezerera uburyo bwo gutanga fagitire yanditse n’intoki.

Avuga ko ubwo buryo bushya buzorohereza ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro gukora igenzura ry’ibyo abacuruzi bacuruje dore ko ngo hari bamwe mu bacuruzi banyerezaga imisoro bitewe n’uko kubagenzura bitabaga byoroshye. Cyakora ngo ubu buryo bushya buzanorohereza abacuruzi kuko batazongera gufata umwanya bandika inyemezabwishyu n’intoki.

Ati “Ibitabo by’ibaruramari bibikika nabi bigacikagurika, izi mashini zije kugira ngo ibitabo by’ibaruramari bya bo babibike neza. Ikindi ni ukorohereza ibijyanye no kwandika fagitire. Wazaga kugura umuceri umuntu akandika, ibyo byagutwaraga igihe kini cyane, naho ubu bizaba biri mu mashini ari ugukanda nomero ya buri gicuruzwa fagitire igahita isohoka.

Bamwe mu bacuruzi bavuga ko na bo bishimiye kujyana n’iterambere, ariko ngo bitewe n’uko utwo tumashini duhenze, uruhare runini mu kukagura ngo rwakagombye kuba urw’ikigo cy’imisoro n’amahoro nk’uko bamwe bakomeje kubivuga.

Bavuga ko biri mu nyungu z’umucuruzi gusorera igihe, ariko ngo uruhare runini rukwiye kuba urw’ikigo cy’imisoro n’amahoro ku buryo niba imashini niba igura ibihumbi 450, Rwanda Revenue Authority yajya yishyura ibihumbi 400, hanyuma umucuruzi akishyura ibihumbi 50.

Cyakora Gakwerere avuga ko abacuruzi bakwiye kumenyera kujyana n’impinduka mu gihe ari impinduka ziganisha ku iterambere.

Hari ibigo bitatu, Inzonvou Technologies Ltd, Pergamon Group Ltd na AA UNI Rwanda Ltd byatsindiye isoko ryo gucuruza utwo tumashini ku giciro kiri hagati y’amafaranga ibihumbi 400 na 500, abacuruzi bakaba basabwa kugana ibyo bigo kugira ngo batugure mbere y’uko itariki ntarengwa ibagereraho.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka