“Kuva dusinyanye amasezerano n’igihugu cy’u Budage ubu indege z’u Rwanda zemerewe kugenda mu Budage ndetse zikabavana abantu aho ari ho hose ku isi zikabajyana mu Budage, dore ko mbere umugenzi yabaga ashaka kujya muri iki gihugu byasabaga kugendera mu izina rya Rwandair ubwo ikamusabira umwanya mu zindi ndege”; nk’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Alexis Nzahabwanimana, yabitangaje ubwo ayo masezerano yashyirwagaho umukono i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 24/9/2014.
Nzahabwanimana yakomeje asobanura ko izindi ndege zijya mu Budage zo zisaba amafaranga make kandi ko kugira ngo Rwandair igeze umugenzi mu Budage byasabaga guca mu kindi gihugu gifitanye amasezerano n’u Budage bigatuma Rwandair imusaba amafaranga menshi cyane.
Kuba ikompanyi ya RwandAir ari nayo rukumbi u Rwanda rufite itazongera gukoresha izindi nzira cyangwa gusabira abagenzi umwanya mu zindi zerekeza mu Budage nibyo Minisitiri Nzahabanimana aheraho yizeza ko iyi sosiyete nayo igiye kugabanya ibiciro.
Peter Fahrenhl, Ambassaderi w’u Budage mu Rwanda, yavuze ko aya masezerano ahamya imikoranire hagati y’ibihugu byombi kuva ku rwego rwa Leta ukagera no ku bikorera, kandi akizera ko ubwo bucuti n’ubufatanye buzakomeza gutera imbere.
Ambasaderi Fahrenhlz yizera ko u Rwanda nk’igihugu kiri gutera imbere ku rwego rw’isi, aya masezerano azaruhuza n’igice cy’uburengerazuba bw’isi cyamaze gutera imbere mu bukungu bityo rukarushaho gutera imbere.
U Budage nibwo bufite ikibuga cy’indege kinini ku mugabane w’u Burayi kizwe nka Frankfurt ari nawo mujyi giherereyemo.
Uretse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, Rwandair isanzwe igera mu Bubiligi ku mugabane w’u Burayi na Dubai ku mugabane wa Aziya.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nkuru ntabwo isobanura neza ibikubiye muri ayo masezerano. Ese Rwandair ubwayo niyo igiye gutangira ingendo mu Budage cg se ni imikoranire yayo hagati yayo n’andi ma sosiyete bigiye koroha!
Mbega byiza cyane!!! Ubu imihigo yanjye igiye kuba ko ngomba kujya mu budage umwaka utaha n’inde y’igihugu cyanjye RWANDAIR
BIRASHIMISHIJE CYANE KUBONA TUGIYE KUJYA TUJYA IBWOTAMASIMBI MUNDEGE YACU.
TERIMBERE RWANDA
Rwandair iteye ishema abanyarwanda kuko services itanga zigaragaza u rwanda n’ibyo rukora