Nyanza: Abamotari barareba ay’ingwe amasosiyete atwara abagenzi bapfa abakiriya

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto (Abamotari) bakorera mu mujyi wa Nyanza bakomeje kutavuga rumwe n’amasosiyete atwara abagenzi mu modoka ahakorera aho bayashinja gutwara abantu ku buntu mu ngendo nto ziva cyangwa zijya muri uyu mujyi n’inkengero zawo.

Nk’uko abamotari babivuga ngo nibura mu minota 30 haba hari isosiyete itwara abagenzi mu mujyi wa Nyanza iba izanye abagenzi mu mujyi ibakuye mu nkengero zawo ngo hakaba n’indi iba ibavanye mu nkengero z’umujyi ibazana mu mujyi rwagati byose bigakorwa n’aya masosiyete ku buntu.

Mu gihe cy’izi ngendo ngo abakiriya batega moto baba bagerwa ku mashyi ari bake cyane ngo kuko abenshi bamaze gufata iyi ngeso yo guhabwa iby’ubuntu baba bitezeho guhabwa n’aya masosiyete nyamara ngo biba bibangamiye bagenzi babo baba bazinduwe no gushaka amafaranga.

Ibi byo gutwarira abagenzi ku buntu ngo biri mu bihombya abamotari kuko abagenzi hafi ya bose bakora ingendo zo muri uyu mujyi usanga bategereje izi modoka ngo zibatwarire ubuntu zibajyana hirya no hino nk’uko Nkundimana Athanase ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto na bagenzi be babihamya.

Nkundimana agira ati: “Dufite uruhushya rutwemerera gukora umwuga ubyara inyungu wo gutwara abagenzi kuri moto ariko imodoka zitwara abagenzi zirirwa ziduhombya mu ngendo nto zikora kuko zibikorera ubuntu”.

Bamwe mu bamotari bavuganye na Kigali Today batangaje ko muri izi modoka nta n’imwe idafite aho ikorera (iseta) ariko ngo zirahata zikajya mu nkengero y’umujyi kubavanayo ndetse zikanabajyanayo byose nta kiguzi gitanzwe.

Abamotari bo mu mujyi wa Nyanza bifuza ko inzego zibishinzwe zaca uyu muco maze aya masosiyete atwara abagenzi akareka kujya atuma bakorera mu gihombo kandi basanga gishobora kuba cyakumirwa baramutse bemeye gukorera aho bafite icyicaro akaba ari naho abagenzi babasanga.

Icyo inzego zitandukanye zivuga kuri iki kibazo

Mwitende Eliot umuyobozi w’imwe muri izi Sosiyete zitwara abagenzi mu mujyi wa Nyanza avuga ko ibyo gutwara abagenzi ku buntu bava cyangwa baza mu mujyi wa Nyanza aho bakorera ari uburyo bwo gutanga serivisi ku bakiriya babo.

Ariko ubwo yabazwaga niba bitabangamiye bagenzi babo bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto yasubije ko ibi byose byatewe n’ibura ry’amafaranga ryabayeho bitewe n’izuba ryacanye muri uyu mwaka wa 2014.

Agira ati: “Turi gushakisha abakiriya kuko ubukene bw’amafaranga buriho niyo mpamvu turi gukora ibishoboka byose ngo tubiyegereze batugane rero abamotari batwihanganire ibi biri gukorwa ariko mu minsi mike ikibazo kizakemuka”.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza, Chief Inspector of the Police ( CIP) David Nkundimana yemeza ko iki kibazo bakizi ndetse ngo nabo babonye ko kibangamiye uruhande rw’abamotari.

CIP Nkundimana yakomeje avuga ko mu minsi mike iri imbere bategura inama izahuza abahagarariye abamotari ndetse n’abahagarariye amasosiyete atwara abagenzi mu mujyi wa Nyanza ngo impande zombi zikakiganiraho.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndumiwe kumva umuntu ashinjwa kugira neza.hagombye kubaho uvugira abafashwa nizo sosiyete zitwara abantu.nibarize abo bamotari bibabaza:mugihe naba nishoboye nkabatumira kubafungurira burigihe saa sita ubwo banyiri ama restora yabafunguriraga bandega banshinja ko mbafungurira nkabatwara aba clients? aho harimwo ishyari ribi ryigisha kutagira impuhwe.kandi urebye abenshi muri bariya bantu bafashwa nabataba bishoboye.kandi ndemeza ko nizo sosiyete zishyizeho igiceri 100 ntawafata moto abona Quasteri. nibareke kwiteranyiriza ubusa kandi nubuyobozi bwa police buzabyitwaremwo neza .
ibyo bizatuma nuwarufite umutima wo gufasha abatishoboye ahindura ubugizi bwa neza yagiriraga abatishoboye.ariko mujye mumenya ko umubare mwinshi dufite w’abene gihugu ari abatishoboye.ibyo murabizi? ariko se wowe motari kombona iyo utakoze udafata moto ugize aho ujya ahubwo ubyiganira muri za Quasteri nabo wita ngo barakubangamira iyo bafashijwe? oya nimwisubireho.

R.S. yanditse ku itariki ya: 6-11-2014  →  Musubize

Umuyobozi wa Polisi CIP David Nkundimana uramenye ntubure ubwenge ngo ugende mu murongo w’abamotari bafite sentiments zitagira aho zishingiye. Nkeka ko wize kuko ntiwaba CIP udafite byibuze licence, ushobora kuba ufite logique yisumbuyeho. Ikosa ryo gutwarira umuntu ubuntu ntiribaho, ni ubugiraneza icyo bwaba buhatse cyose, upfa kumutwara mu kinyabiziga gifite assurance. Abamotari nibemere bakorere make bareke kwanduranya.

ABASANGIYE UBUSA BITANA IBISAMBO yanditse ku itariki ya: 6-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka