Nta mavuta y’ingurube dukoresha mu bifungurwa - Sina Gerard

Umuyobozi wa Entreprise Urwibutso, Sina Gerard, arabeshyuza amakuru amaze igihe avugwa ko yaba atekesha amavuta y’ingurube ibyo kurya bicururizwa kuri Nyirangarama mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo.

Mu kiganiro na Kigali Today, Sina Gerard yemeje ko nta mavuta y’ingurube akoresha ngo kuko azi neza ko amavuta y’ingurube ataribwa na buri wese. Ngo ababivuga baba batahageze ngo basure aho ibi biribwa bitunganyirizwa, bamenye neza amavuta akoresha, bityo bavuge amakuru bahagazeho.

Yagize ati “Ayo makuru nanjye ajyenda angeraho ariko ngerageza kwisobanura no guhumuriza Abanyarwanda bakunda ibicuruzwa nkora, mbabwira ko nta mavuta y’ingurube nkoresha. Gusa jye nsanga ari ukunsebya kugira ngo abantu bakundaga ibicuruzwa byo muri Entreprise yanjye bagende babyanga, bityo mpombe.”

Sina Gerard, umuyobozi wa Entreprise Urwibutso, yereka kimwe mu bicuruzwa bye.
Sina Gerard, umuyobozi wa Entreprise Urwibutso, yereka kimwe mu bicuruzwa bye.

Uyu mucuruzi uzwi cyane mu karere ka Rulindo kimwe no mu gihugu hafi ya cyose muri rusange, avuga ko ibicuruzwa bye byujuje ubuziranenge nk’uko amategeko y’igihugu abimusaba.

Ikindi avuga ngo ni uko ibicuruzwa acuruza binakunzwe cyane ku isoko ryo mu gihugu cy’u Rwanda kimwe no hanze yacyo nk’uko abyumva, ngo ku bwe akaba asanga biterwa n’imikorere myiza imuranga.

Entreprise Urwibutso izwi ku izina ryo kwa Nyirangararama iherereye mu kagari ka Nyirangarama, umurenge wa Bushoki, akarere ka Rulindo. Iyi Entreprise yamenyekanye cyane binyuze mu mandazi y’URWIBUTSO n’umutobe w’amatunda uzwi ku izina ry’AGASHYA.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahubwo birabababaje yagakwiye no kuvumbura uburyo bwa gihanga bwo gukoresha ayo mavuta akomoka ku ka benz cyangwa actross!none se si ikiribwa?ibiribwa byose biba bibi iyo bitunganyijwe nabi!ari ubuki se buva mu nzuki zahovye mu musarani na benz iba yacaniriwe igashya icyatera indwara ni iki?none se iyo abaze ingurube amavuta arayamena?Muranteye benz ni indyoheshabirayi mwikwisobanura mutyo!RAB ahubwo nigene uko ayo mavuta atunganywa aho kugira ngo uriya bosi gerard yumve ko amavuta y’ingurube ari igitutsi kandi rulindo na gakenke zorowe!ntago ari byo pe ni itungo!

gafigi yanditse ku itariki ya: 10-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka