Ngororero: Gukwirakwiza amasoko mato n’amanini bizongera agaciro k’umusaruro

Mu rwego rwo kongera agaciro k’umusaruro w’abaturage, mu karere ka Ngororero biyemeje gukwirakwiza amasoko manini ahasanzwe hakorerwa ubucuruzi bw’imyaka no kubaka amasoko mato mato mu mirenge kugirango hagurishirizwe umusaruro w’abaturage kandi ku giciro kibaha inyungu.

Muri uru rwego, amasoko manini ya Birembo na Muramba yarubatswe, akaba aje yiyongera ku masoko yandi manini ya Kabaya na Ngororero.

Ubu kandi harimo kubakwa amasoko matoya mu mirenge isanzwe idafite amasoko manini, kugira ngo nayo afashe abaturage kubona uko bacuruza umusaruro wabo badahenzwe kandi abawugura binjize imisoro mu karere.

Isoko rya Muramba rybatswe mu 2013.
Isoko rya Muramba rybatswe mu 2013.

Munyandamutsa Emmanuel, umuyobozi wa koperative KOAISO ihuriwemo n’abahinzi b’imbuto ba Sovu) igizwe n’abanyamuryango 71 avuga ko ku gihe cyo gusarura bajyana ku isoko byibura toni 10 z’imbuto buri cyumweru kuburyo ubwinshi bw’umusaruro bwatumaga bamwe mu banyamuryango bagurisha imbuto zabo n’abantu babahenda kubera ko aho bakorera ubuhinzi bwabo hitaruye umuhanda wa kaburimbo, aho abarangura imbuto benshi bakunda kuzifatira.

Kuva bakwegerezwa isoko ry’imbuto mu murenge wabo ikiro kimwe cy’amatunda cyangwa ibinyomoro cyiyongereyeho amafaranga 100 cyangwa 200 bitewe n’ubwiza bwayo. Ikindi kandi ngo imvune bagiraga mu kujyana ku isoko imbuto hamwe n’igihombo bahuraga nacyo bahendwa ubu byaracitse kuko abarangura babasanga iwabo.

Ibi kandi ngo binabafasha mu gufata neza umusaruro wabo ubu imbuto zikaba zitacyangirika cyane kubera kuzitwara ku mutwe.

Imineke ni kimwe mu birangurwa n'abaturutse mu tundi turere.
Imineke ni kimwe mu birangurwa n’abaturutse mu tundi turere.

Uretse kubaka amasoko, ubuyobozi bw’akarere bunashishikariza ba rwiyemezamirimo gukora inganda zitunganya umusaruro ukagurishwa wongerewe agaciro, ibi bikaba byaratangiye aho hubatswe inganda zitunganya umutobe mu mbuto, urutunganya imyumbati n’izisya ibigori.

Nshunguyinka Annanie, umwe mu batangije igikorwa cyo gukora uruganda ruciriritse rutunganya umusaruro uturuka ku mbuto mu murenge wa Nyange avuga ko icyo gitekerezo yagikuye ku bacuruzi baturuka ahandi bazaga kugura imbuto mu murenge atuyemo ndetse nawe ubwe akaba yaragurishaga inzoga, ibitoki n’inanasi byinshi, ubu akaba yaratangiye kubitunganya agakuramo inyungu, ndetse akagurira abaturage umusaruro wabo, akanabaguriza amafaranga n’imbuto byo kongera ubuhinzi.

Uruganda Rwa Nshunguyinka rutunganya divayi mu mbuto zitandukanye.
Uruganda Rwa Nshunguyinka rutunganya divayi mu mbuto zitandukanye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero, Mazimpa Emmanuel, asanga uko ari ukongera imbaraga mu kuzamura ubukungu hashingiwe ku mikoro y’umuturage, akaba abahamagarira kubyaza umusaruro inyubako begerezwa.

Byari bisanzwe ko muri aka karere haza abacuruzi baturutse mu ntara n’umujyi wa Kigali baje kugura imyaka n’ibindi bituruka ku musaruro w’abahinzi ariko bakabahenda kuko babasangaga no mungo, ibi bigatuma badatera imbere.

Umusaruro w’imyaka y’ibinyabijumba nk’amateke, imyumbati n’ubutunguru niwo ukunze kugurwa cyane, hakiyongeraho imbuto n’ibikomoka ku bitoki ku mwanya wa kabiri.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka