Ngororero: GMC ntivuga rumwe n’Akarere ku kwimura abaturage ku Cyome

Nyuma y’igihe bamwe mu bafite ibikorwa mu mbago GMC ikoreramo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro basaba ko bakwimurwa, abafite amazu ahitwa ku Cyome hafi y’umuhanda wa Kaburimbo ahegereye ikiraro cya Nyabarongo kigabanya uturere twa Ngororero na Muhanga ntibavuga rumwe n’iyo sosiyete ndetse n’ubuyobozi bw’akarere.

GMC (General Mining Company) ivuga ko aho abo bantu bubatse amazu amenshi y’ubucuruzi hari harishyuwe cyera n’amasosiyete yabanjirije GMC ariyo SOMERWA na REDEMI, maze abaturage bakaza kongera kuhatura kandi bishyuwe ubu bakaba baranahashyize amazu akomeye kuburyo kuyishyura bwa kabiri byagorana.

Ayo mazu niyo atavugwaho rumwe kubirebana no kwimura abaturage.
Ayo mazu niyo atavugwaho rumwe kubirebana no kwimura abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko nta byangombwa bihamya ko ayo mazu n’ubutaka abaturage bafiteho ibikorwa byaba byarishyuwe, bityo kubwumvikane bw’akarere ndetse na GMC bakaba bararetse abahafite amazu bakayavugurura ndetse bakanahabwa amashanyarazi.

Icyakora, ikarita igaragaza ubuso GMC yemerewe gukoreraho ubucukuzi bwayo uko bungana na hegitari ibihumbi 22 (22ha) harimo n’aho ayo mazu yubatswe ariko ntibivuga ko inyubako zose ziri kuri ubwo buso zishyuwe na GMC cyangwa amasosiyete yayibanjirije bityo igasabwa gutanga ibimenyetso.

Amwe mu mazu yavuguruwe ari munsi y'ahakorerwa ubucukuzi nko muri metero 10.
Amwe mu mazu yavuguruwe ari munsi y’ahakorerwa ubucukuzi nko muri metero 10.

Icyo kibazo kinatuma uuyobozi bwa GMC butishimiye kwishyura abaturage bagomba kwimurwa babaha amafaranga kuko ngo babishyura ntibagende, GMC igahitamo gushaka ibibanza ikubakira abo bigaragara ko bakwiye kwimurwa, kuko n’ubundi ubutaka buguma kuba ubw’abaturage na nyuma yo kwishyurwa.

Uretse ayo mazu y’ubucuruzi ari ku Cyome, GMC inavuga ko hari abaturage bigabije ubutaka bwayo nko ku musozi witwa Mburabuturo, ariko abaturage nabo bakavuga ko bahatujwe na Leta.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka