Ngororero: Amasosiyete GMC na NRD yahagaritswe by’agateganyo

Umwanzuro wo guhagarika GMC na NRD mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wafatiwe mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Ngororero yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 28/08/2013 iyobowe n’umuyobozi w’Akarere, Ruboneza Gedeon.

Iki kibazo cyatwaye umwanya muremure kubera ubwumvikane buke bukunze kuvugwa hagati ya sosiyete GMC, bamwe mu bakozi bayo n’abaturage ubucukuzi bwangirije imitungo irimo imyaka n’amazu.

Ikimaze kugaragara nuko abayobozi b’iyi sosiyete bakurikiye inyungu kurusha uburenganzira bw’abakozi n’abaturage nk’uko byatangajwe mu nama.

Hafashwe umwanzuro ko mu gihe kitarenze icyumweru itsinda ryashyizweho mu gukurikirana iki kibazo rizaba ryakoze raporo, hagati aho ubuyobozi bw’akarere bukaba buhagaritse by’agateganyo imirimo y’ubucukuzi bw’ayo masosiyete.

Ibikorwa by'ubucukuzi bwa GMC byahagaritswe by'agateganyo.
Ibikorwa by’ubucukuzi bwa GMC byahagaritswe by’agateganyo.

Ikindi cyavuzwe ni uko ubuyobozi bwa GMC bwakurikiranwa n’ubutabera byagaragara ko bwabangamiye uburenganzira bw’abaturage n’abakozi bugahanwa hakurikijwe amategeko.

Sosiyete ya NRD yo iratungwa agatoki ku kuba icukura ititaye ku mutekano w’abantu n’ibidukikije mu murenge wa Muhanda.

Nk’uko byavuzwe n’umukozi w’akarere ushinzwe ibidukikije, Sebitereko Bustan, iyo sosiyete ikoresha abaturage badafite imyambaro yabugenewe, badafite ubwishingizi, ngo harimo n’abagore binjira mu binombe bahetse abana.

Kuri ibyo hiyongeraho kwangiza isoko y’umugezi wa Sebeya iri mu kagari ka Rutagara ahitwa Nyatubindi.

Kwangiza isoko ya Sebeya ni kimwe mu byatumye NRD ihagarikwa.
Kwangiza isoko ya Sebeya ni kimwe mu byatumye NRD ihagarikwa.

Icyateye urujijo nuko iyi sosiyete yigeze guhagarikwa na Minisiteri ishinzwe umutungo kamere ikongera gusubukura imirimo ihawe uburenganzira n’urwego rwa Mine na Geology (Geology and Mining Department).

Hafashwe umwanzuro ko NRD nayo yahagarikwa by’agateganyo kugeza igihe izaba yubahirije ibisabwa mu mirimo y’ubucukuzi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka