Musanze: Akurikiranyweho gukoresha inyemezabuguzi zitemewe

Umucuruzi ufite iduka ryitwa Isange LTD riherereye mu karere ka Musanze akurikiranywe n’ubutabera kubera gukekwaho gukoresha igitabo cy’inyemezabuguzi kitemewe n’amategeko.

Tariki 05/12/2012, uyu mucuruzi yagurishije amakarito ane y’inzoga yitwa African Gin bakunze kwita utuginga, ku mafaranga ibihumbi 48, maze uwaziguze ageze muri gare yerekeza mu karere ka Rubavu asabwa inyemezabuguzi, niko gusubira aho yaguze bamuha inyemezabuguzi itemewe.

Umufasha w’uyu mucuruzi Nzabonimpa Laetitia, yemera ko bajya batanga inyemezabuguzi zitemewe, gusa ngo bafite n’igitabo cyemewe.

Ati: “Fagitire yari ifitwe na kontabure, tumuha ako kuba yifashishije, kariho na kasha. Inama nabagira ni uko bakoresho inyemezabuguzi zemewe utwo bakatwihorera”.

Musirikare Francis, umuyobozi wa Rwanda Revenue Authority, sitasiyo ya Musanze, asaba abacuruzi kwirinda indonke bashakira mu gukoresha inyemezabuguzi zitemewe n’amategeko, agasaba n’abaguzi kwibuka kwaka inyemezabuguzi igihe bamaze guhaha.

Ati: “Abagura bamenyeko ari inshingano zabo zo kumenya ko ibyo baguze batwaye n’impapuro zibiherekeje zuzuye”.

Avuga kandi ko ku nyemezabuguzi yuzuye, hagomba kuba hariho amazina ya company cyangwa izina ry’umuntu ugurishije, TIN number, aderesi y’aho umuntu akorera ndetse na numero ye ya telefone.

Iki cyaha kiramutse gihamye uyu muntu, yacibwa amande y’amafaranga ibihumbi 300, ndetse agahita akorerwa igenzura.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka