Leta yabaye ihembye abafata neza abagenzi mu gihe igitegereje koroshya ingendo

Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwahesheje ibihembo ibigo bifata neza abagenzi, ariko ngo ibi ntibihagije mu gihe abantu bagikererwa kugera iyo bajya; nk’uko Ministeri y’ibikorwaremezo (MININFRA) yijeje ko igiye kunoza uburyo ingendo rusange zikorwa.

Kuri uyu wa gatatu tariki 25/6/2014, hatanzwe ibyemezo by’ishimwe n’ibikombe ku bigo bifite imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali no mu ntara, ari byo Horizon Express, Omega Car, Volcano Express, Select Express, City Center na Remera Transport Coperative; kubera ko ngo byakurikije amategeko, byita ku mutekano w’abagenzi ndetse binabaha servisi zibashimishije.

Ibanga ryatumye bahabwa ibihembo ngo ni ugukurikiza ibyo basabwa na Leta ndetse no guca akajagari gaterwa n’abakarasi n’abajura, nk’uko Perezida w’ishyirahamwe RTFC ririmo ibigo bya City Center na Remera Transport Coperative, Col Twahirwa Dodo yabisobanuye.

Ministiri w'ibikorwaremezo, Prof Silas Lwakabamba, atanga ibihembo kuri Volcano Express.
Ministiri w’ibikorwaremezo, Prof Silas Lwakabamba, atanga ibihembo kuri Volcano Express.

Hakizimana Thassien uyobora OMEGA Car yongeraho ko nk’uko ikintu cyose kizira kubangikanwa, umwuga wo gutwara abagenzi ngo ukorwa neza mu gihe uwukora yaretse indi mirimo yose akaba ari wo yitangira wonyine.

Umuyobozi ushinzwe ibyo gutwara abantu muri RURA, Emmanuel Katabarwa, yavuze ko ibihembo byatanzwe bizatuma ababihawe bagirirwa icyizere (nk’aho bashobora gutsindira amasoko mu buryo bworoshye), ndetse bakazamamazwa ku rubuga rwa RURA (ngo rusurwa cyane n’abantu) mu gihe kingana n’umwaka.

Ikibazo cy’uko abagenzi batinda kubona imodoka, MININFRA yavuze ko igiye kugikemura yongera imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, gushyiraho by’umwihariko imihanda yagenewe kunyurwamo n’izo modoka gusa, kongera imihanda (cyane cyane mu mujyi wa Kigali), ndetse no kwandika ku byapa igihe imodoka itwara abagenzi igomba kubonekeraho.

Umunyamabangwa wa Leta, Alexis Nzahabwanimana atanga icyemezo cy'ishimwe ku kigo cya Horizon Experss.
Umunyamabangwa wa Leta, Alexis Nzahabwanimana atanga icyemezo cy’ishimwe ku kigo cya Horizon Experss.

“Imodoka zitwara abagenzi zihera mu muvundo w’izindi modoka, ubu hari imodoka nini nshya 35 zimaze gutumizwa aho muri uku kwa karindwi ziziyongera ku zisanzwe zihari, kandi tuzakomeza kwinjiza izindi ari nako twongera imihanda”, nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Alexis Nzahabwanimana yabitangaje.

Yavuze ko mu bihe biri imbere abantu bo mu byiciro byose kugera kuri ba Ministiri, ngo bazaba bagenda mu modoka rusange ku buryo imodoka z’abantu bwite ndetse na za moto, ngo bizaba byagabanutse mu mihanda.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe gutarwa abantu n’ibintu, yanze kwizeza ko mu masaha abantu bagenda atari benshi, abagenzi bazahita babona imodoka mu buryo bwihuse, kuko ngo kugenda kw’imodoka ituzuye byaba ari uguhombya nyirayo. Icyakora ngo ku byapa hazajya handikwaho igihe imodoka zihagerera, kugira ngo bifashe abagenzi kuzitegereza.

Itsinda ryatoranije ibigo bitwara abagenzi byahembwe na RURA.
Itsinda ryatoranije ibigo bitwara abagenzi byahembwe na RURA.

RURA na MININFRA byizeza ko mu mwaka utaha ubwo bazaba bahemba ibigo bitwara abantu ku nshuro ya gatatu, ngo hari byinshi mu bikorwaremezo n’amategeko agenga gutwara abantu n’ibintu bizaba byakemuwe.

Abagennye ibigo byahawe ibihembo, ni itsinda rihuriwemo n’abakozi ba MININFRA, RURA, Urwego rushinzwe iterambere (RDB), Ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge (RBS), Urugaga rw’abikorera (PSF) hamwe na Polisi y’igihugu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

SOTRA TOURS yo bite?

alias yanditse ku itariki ya: 27-06-2014  →  Musubize

Mutubwire ibyo abandi batubahiriza,natwe tubimenye.Kuko ibyo mutangaje mbona bidahagije kugirango ubone igikombe.

kana yanditse ku itariki ya: 26-06-2014  →  Musubize

Oya ntabwo ziriya Agence zikorera mu burasirazuba zagombye guhembwa ndavuga select, KANDI DUSABA KO RURA Yagenzura ziriya agence zikorera mu burasirazuba zikora nabi cyane naho VOLCANO na HORIZON zo zikwiye guhembwa kabisa.Ariko SELECT ,RUHIRE,STELLA,INTERNATIONAL kuri LIGNE YO MU BURASIRAZUBA AHUBWO ZIKWIYE GUHANWA KUKO ZIRAKABIJE NTA QUALITE NI IMWE ZIGIRA.

RUTO yanditse ku itariki ya: 26-06-2014  →  Musubize

ni byiza kubahembwe ariko bibahe imbaraga zo kongera service zihabwa abagenzi nabandi barebereho bakorere ku gihe kandi ite no ku nyungu zabagenzi.

Oscar yanditse ku itariki ya: 26-06-2014  →  Musubize

ndabona ikibazo cy;itwara ry;abagenzi cyahagurukiwe , kandi ni koko abayobozi bacu usanga badushakira ibyiza gusa. nibakomereze aho

rwakabamba yanditse ku itariki ya: 26-06-2014  →  Musubize

Ibi bigo ni iby’abikorera ku giti cyabo, gukora neza ni inshingano zabo kandi nibo byungukira naho gukora nabi bakwiye kubihanirwa. Aho gutanga ibi bihembo, uyu mwanya n’aya mafaranga yatanzwemo byagakwiye gushyirwa mu kureba no gukemura icyahombeje ONATRACOM ubu amabus yajyaga mu byaro akabafasha itumanaho no guhahirana akaba yarabuze, iyo muri za Gikongoro Nyamagabe, Nyaruguru, iyo za Rutsiro, iyo za Ruhuha Bugesera , iyo za Muhanga Ndiza Ndusu Ruhengeri......abantu ntibagenda facilement.Wikwirirwa uhembera umuntu gukora neza kandi ari we byungukira, tegeka abanu gukora ibyo bashinzwe kandi bahemberwa nibanga ubahane ubambure akazi ugahe abagashaka.

Igikwiye yanditse ku itariki ya: 26-06-2014  →  Musubize

Muzige n’uburyo bwo gutwara imitwaro kuko usanga umuntu ajya gutega bakanga gutwara ivarisi ye cg ikindi kintu kitatuma akodesha imodoka igitwara. Uko ibi byakorwa ni ugushyiraho izo modoka noneho umutwaro ugapakirwa ukazasanga nyirawo aho agiye uwo munsi cg nyuma y’iminsi 2.
Muzashyireho rwose ayo masaha bizadufasha kuko uzajya ujya ku cyapa uziko imodoka igiye kuza niba muri benshi umenye ko utegereza ikurikiyeho kandi muri ku murongo. Uwaje mbere akagenda mbere nta muvundo mbega hubahirizwa uburenganzira bwa buri wese

kanamugire yanditse ku itariki ya: 26-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka