Ibi babitangaje nyuma y’uko ubuyobozi bufite mu nshingano zabwo gutwara ibintu nabantu mu gace ka Sonatube na Kicukiro bafashe umwanzuro wo guca amagare mu muhanda.
Mu kiganiro aba banyonzi twagiranye, n’akababaro kenshi badutangarije ko uyu mwanzuro utabashimishije dore ko bamwe muri bo bamaze hafi imyaka ine bakorera kuri uyu muhanda.
Mugiraneza Alex ni umwe mu bakora uyu mwuga. Yagize ati “ubu mfite umugore n’abana babiri, inzu ndimo ndayikodesha, nonese mwokabyara mwe ko aha ariho nakuraga ibitunga abana nkishura n’iyo; nzu ndava aha ngo njye gukora iki ko nta mashuri yandi nifitiye”. Abo banyonzi bavuga ko ku munsi nibura umunyonzi ashora gucyura ihaho ry’amafaranga 3500.
Umwe mu bagenzi twahasanze ateze akagare, Uwimana Julienne, we yagize ati “ kuva aha [kuri Sonatube] kugera Saint Joseph n’igare ni amafaranga 100, moto intwarira amafaranga 300 ubundi 400; ntabwo abantu twese dufite ubushobozi bwa moto. Amagare rwose bayareke”.
Uyu muhanda usanwe vuba aha ntabwo ari nyabagendwa cyane dore ko imodoka nyinshi zihanyura ari iziba zitaha cyangwa zerekeza ku kazi. Kubera ikigo cy’amashuri cya Saint Joseph ababyeyi benshi bakunze gutegera abana babo amagare abahageza ndetse akanabacyura igihe bava ku ishuri.
Turatsinze Bright
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muri aka Karere ikibazo si icyabo banyonzi gusa kuko hari n’abaturage bari batunzwe no kujya mu karere ka Bugesera bakazana ibicuruzwa ku magare bayamburwa na Polisi ubu bakibaza uko bagomba kubaho kandi ari byo byari bibatunze. Gukoresha igare bigiye kuba ikibazo kandi abafite ubushobozi bwo gukodesha imodoka n’amapikipiki ari bake.