Igiciro cya Lisansi na Mazutu cyahindutse

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko guhera ku wa gatatu tariki 04 Ugushyingo, igiciro cya Lisansi na Mazutu cyahindutse.

RURA yavuze ko igiciro cya Lisansi i Kigali kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 976 kuri litiro, naho igiciro cya Mazutu i Kigali, kikaba kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 923 kuri litiro.

RURA ivuga ko iri hinduka ry’ibiciro rishingiye ku ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibyizakuba mwatubwiye ukobyahindutse ariko mwakagobye noku tubwira uko byaribihagaze mbere y uko bihinduka nutarusanzwe abizi akamenya niba ibiciro byuriye cg byagabanunse murakoze.

Hakizimana john yanditse ku itariki ya: 5-11-2020  →  Musubize

amakuru ntabwo yuzuye, nta no kuvuga ibiciro byari bisanzwe

liki yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Mwiriwe neza?
Mutubarize RURA, iyo batangaje gutyo ibiciro i Kigali mu ntara naho bakurikiza ibya Kigali cg bakurikiza ibyaribisanzwe?

Badusobanurire.
Murakoze

Philippe yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Ese kuribi biciro mutubwiye nibyiza ariko muduhe naho byari biri. Kuryo tangazo cyangwa amabwiriza,amategeko

Nshimiyimana jmv yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka