Ibicuruzwa bitanu bikorerwa mu Rwanda byahawe ubuziranenge mpuzamahanga

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe guteza imbere inganda (UNIDO) hamwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuziranenge (RBS), byatanze ikirango mpuzamahanga cy’ubuziranenge ku cyayi kiva mu nganda za Kitabi, Nyabihu na Rubaya, hamwe n’urusenda n’umutobe bikorwa n’uruganda Urwibutso.

Ibi bicuruzwa byemewe ku rwego mpuzamahanga ku wa gatanu tariki 22/11/2013, byiyongera ku bindi 122 byo mu Rwanda bimaze gushyirwaho ikirango cy’ubuziranenge, nk’uko RBS ibivuga, inasaba izindi nganda zikorera mu gihugu kubiharanira, mu rwego rwo “gucuruza hose ku isi nta mipaka”.

“Iki kirango ni nk’urwandiko rw’inzira (passport), aho urubonye avuga ati ‘uyu niwe Mark’. Ugura igicuruzwa kiriho ikirango rero, aho cyaba kiva hose ku isi, akigirira icyizere ku buryo bitamusaba gushidikanya mbere yo kukigura; ugurisha nawe aba ahawe gucuruza hose ku isi”, nk’uko Umuyobozi mukuru wa RBS, Dr Mark Cyubahiro Bagabe yabivuze.

Uruganda rw’Inyange rwahawe icyo kirango mu mwaka ushize, rwishimira ko ibicuruzwa rukora by’imitobe, amata, amazi na yoghurt bicuruzwa mu Rwanda no mu mahanga cyane cyane mu bakozi b’umuryango w’abibumbye (UN) no mu bihugu bya Uganda, u Burundi, za Congo zombie (Kinshasa na Brazzaville) na Sudani y’Epfo.

Amazina y'inganda zikora ibicuruzwa byahawe ubuziranenge; (uruganda Inyange rwashyizwe ku rutonde nk'umutangabumya bw'ibyo rwagezeho kubera guhabwa ikirango.
Amazina y’inganda zikora ibicuruzwa byahawe ubuziranenge; (uruganda Inyange rwashyizwe ku rutonde nk’umutangabumya bw’ibyo rwagezeho kubera guhabwa ikirango.

Umuyobozi mu ruganda Inyange, Gupta Ajay Naresh yagize ati: “Guhabwa ikirango mpuzamahanga cy’ubuziranenge 22000:2005, byakinguriye amarembo uruganda rw’Inyange, ku buryo twabonye inyungu nyinshi zo gucururiza mu gihugu imbere no ku masoko mpuzamahanga”.

Abahagarariye Inganda za Kitabi, Nyabihu, Rubaya na Sina Gerard wa Urwibutso bavuga ko kwita ku bisabwa kugirango bahabwe ikirango cy’ubuziranenge, bisaba umuhate cyane kurusha ikiguzi, ariko ko babikora kugirango baheshe u Rwanda kugaragara mu ruhando mpuzamahanga.

Innocent Ndayishimiye ukorera uruganda rwa Rubaya yemeza ko ikirango kizatuma icyayi cy’u Rwanda kirushaho kumenyekana mu mahanga, bigiheshe kugurwa ku giciro kibanogeye; naho Sina Gerard akongeraho ati: “Icyizere ibicuruzwa byacu bigirirwa kizatuma intego yacu yo kurwanya ubukene mu gihugu tuyigeraho”.

Umuyobozi mukuru ushinzwe Inganda muri Ministeri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM), Alex Ruzibukira yamenyesheje abayobozi b’imiryango mpuzamahanga n’abahagarariye inganda, ko umwanya mwiza u Rwanda rwongeye guhabwa na Banki y’isi mu korohereza ishoramari, utera Leta imbaraga zo gufasha abikorera.

“Muri uyu mwaka u Rwanda rwazamutseho imyanya 22 ruba urwa 32 ugereranyije n’ubushize aho rwari urwa 52 ku isi mu koroshya ishoramari; ubu ni ubutumwa bwiza ko u Rwanda rukora ibyujuje ubuziranenge bitatera ikibazo abaguzi”, nk’uko Ruzibukira yamenyesheje abaharariye imiryango mpuzamahanga.

Abahagariye inganda, inzego z'igihugu n'imiryango mpuzamahanga ishinzwe ubuziranenge, mu muhango wo gutanga ibyemezo by'ubuziranenge.
Abahagariye inganda, inzego z’igihugu n’imiryango mpuzamahanga ishinzwe ubuziranenge, mu muhango wo gutanga ibyemezo by’ubuziranenge.

Rutangengwa Charles ushinzwe servisi ya UNIDO yo gutanga ubuziranenge ku nganda, yasobanuye ko kugirango ikirango cy’ubuziranenge mpuzamahanga cyitwa 22000:2005 gishyirwe ku bicuruzwa, nyiri uruganda asabwa kubahiriza imicungire n’imitegekere mu nzego z’ubuyobozi bw’uruganda.

Hanarebwa itangwa ry’amasoko rinyuze mu mucyo, imicungire inoze y’abakozi, kuzirikana ku nyungu z’umuguzi, kugaragaza ko igicuruzwa ari umwimerere wa nyiracyo, kuba igicuruzwa kitangiritse cyangwa kidahumanye, kugira gahunda ihamye yo kutangiza ibidukikije, ndetse no kubahiriza amategeko y’ubugenzuzi bw’imikorere.

Gutanga ubuziranenge mpuzamahanga bw’ibicuruzwa byemerwa n’umuryango w’abibumbye (UN), wari uhagarariwe n’amashami yawo mu Rwanda, irishinzwe guteza imbere inganda (UNIDO) na UNDP ishinzwe guteza imbere gahunda z’iterambere.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka